Inama y’Abaminisitiri yashimangiye icyemezo cyo kuva burundu muri  CEEAC

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Minisitiri w'Intebe yashimangiye icyemezo cy'u Rwanda cyo kuva mu muri CEEAC

Guverinoma yashimangiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati CEEAC ( Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale, CEEAC).

Iki ni kimwe mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Tariki ya 7 Kamena uyu mwaka  nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva mu muryango wa CEEAC nyuma y’aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira nk’uko byari bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Kamena 2025, yaganiriye ku cyemezo cyo ku wa 7 Kamena 2025, cyo kuva u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu wibihugu byo muri Afurika yo Hagati .

Ryavugaga ko bitumvikana kandi bidakwiriye ko ibihugu bigize CEEAC birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.

Riti ” Nk’igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS (kuva muri Gashyantare 2023 kugeza muri Gashyantare 2024), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu Muryango, igamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kurushotora.”

Iri tangazo ryasobanuye ko iyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bikamenyeshwa ku mugaragaro ibihugu byose bigize CEEAC, ariko ntihagira igikorwa buo bihagarare.

Inama y’Abaminisitiri yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwacyo cyatangije intambara ubwo cyagabaga ibitero ku baturage bacyo mu mpera z’umwaka wa 2021.

Rigira riti “Byongeye kandi, DRC ntacyo yafashije intara zayo z’Iburasirazuba maze zigarurirwa n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irenga 200, igizwe n’iy’imbere mu gihugu, ndetse n’iyaturutse mu mahanga, bikaba bigira ingaruka ku mutekano wibihugu by’abaturanyi.”

Rikomeza riti “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yagiye ikomeza gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, mu bikorwa byinshi bigamije guhungabanya u Rwanda, ibyo byose bikorwa harimo no kwirengagiza kubahiriza imyanzuro 20 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi.”

Itangazo ry’Ibyemezo by’Abaminisitiri rivuga ko kugaba kenshi ibitero bikomeye byambukiranya umupaka no kurasa ku Rwanda bikozwe na FADRC ifatanyije na FDLR, kimwe n’ukwigamba kwa Perezida Tshisekedi wiyemerera ku mugaragaro ko ategura guhirika Leta y’u Rwanda, binyuranyije n’ingingo ya gatatu y’Amasezerano y’uyu muryango yerekeye imibanire myiza y’ibihugu by’abaturanyi.

Rigashimangira ko Uburenganzira bw’ibihugu byose bigize CEEAC bugomba kubahirizwa uko bwakabaye mu buryo bungana, nta vangura.

Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati .

Ivuga ko u “Rwanda ruzakomeza guharanira amahoro binyuze mu biganiro, no kugira uruhare rwuzuye mu nzira y’amahoro iyobowe n’Abanyafurika ndetse n’izindi gahunda zo guhagaranira amahoro ziriho zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’lgihugu cya Qatar.

Na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikita ku bibazo bikomeye by’imbere mu gihugu bimaze igihe, aho kwirirwa ishinja ibindi bihugu mu nama mpuzamahanga, ishaka kwihunza inshingano zayo.”

Dr Edouard Ngirente yari yitabiriye inama ya CEEAC i Malabo

MUGIRANEZA THIERRY 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi