Nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports ndetse akanenga abayobozi ba yo guta inshingano mu mpera za shampiyona, Muhire Kevin werekeje muri shampiyona ya Sudan y’Epfo, yashimagijwe n’iyi kipe yateguje abafana ba yo ko iguze umukinnyi ufite impano idasanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Muhire Kevin, yerekeje muri Sudan y’Epfo aho yagiye gusinyira ikipe ya Jamus SC iri mu zikomeye muri shampiyona y’iki gihugu. Ni ikipe ariko yari yateguje abafana ba yo ko yaguze umwe mu Banyarwanda bazi umupira ndetse ibasaba kuzaza kumwakira.
Ku wa 12 Kamena 2025, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa “Twitter”, Jamus SC yagaragaje ko yaguze Muhire Kevin uri mu Banyarwanda bafite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru.
Bati “Tubatumiye mwese Saa kumi z’amanywa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba, guha ikaze icyamamare gikomeye, Muhire Kevin, umunyempano ukina hagati uvuye mu Rwanda uje avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda.”
“Kevin si kapiteni gusa w’ikipe y’Igihugu ya CHAN, ni na kapiteni wungirije mu ikipe y’Igihugu ya mbere. Mureke dufatanyije tumube hafi, tumwereke urugwiro ndetse tunamwakirane ubwuzu.”
Kevin wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, shampiyona yarangiye atarebana neza n’ubuyobozi bwe ahanini byatewe n’uko uyu mukinnyi yakomeje kugaragaza ko mu mpera za shampiyona we na bagenzi be batereranywe bikaba impamvu yo gutakaza igikombe cya shampiyona 2024/2025.


UMUKSEKE.RW
umuhire kevin nagende agiye asanga ingabo zacu nagende ahahe azacyure umuhigo azagaruke amahoro