KINSHASA: Ubushinjacyaha bukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemerewe n’Inteko Ishinga Amategeko kugeza mu rukiko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, uregwa kunyereza miliyari zari kubaka gereza ya Kisangani.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’itora ryabaye mu mpera z’icyumweru tariki ya 15 Kamena 2025.
Abadepite 363 bari bitabiriye iri tora, 322 batoye bemeza ko dosiye ya Minisitiri Mutamba igezwa mu rukiko, 29 barabyanga, abandi 12 barifata.
Constant Mutamba, ashinjwa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Avuga ko ayo mafaranga atayanyereje ko ahubwo yayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, akaba asaba imbabazi.
Umushinjacyaha avuga ko ibisobanuro Mutamba yatanze mu iperereza byatumye arushaho gukekwa aho kumweza.
Ni mu gihe Minisitiri Mutamba w’imyaka 37 y’amavuko avuga ko ari akagambane yakorewe gashingiwe ku bibazo afitanye n’abayobozi barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza.
Mutamba avuga ko bamuziza kuba amaze umwaka muri gahunda yo guca akajagari n’imikorere mibi mu rwego rw’Ubutabera bwa Congo mbere y’uko yinjira muri Guverinoma muri Gicurasi 2024.
Ati “Umushinjacyaha Mvonde ashaka kwihorera”
Ni mu gihe Minisitiri Mutamba yivugiye ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa leta yajya akatirwa urwo gupfa.
Mutamba ashinja Umushinjacyaha Mvonde nawe kunyereza amafaranga ahanini bishingiye ku mazu akomeye afite harimo iy’ibihumbi 900 by’Amayero yaguze mu Bubiligi.
Kugeza ubu Minisitiri Mutamba ntiyemerewe gusohoka Umujyi wa Kinshasa aho biteganywa ko agomba kwandika ibaruwa aserezera muri Guverinoma.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
wow
Hahhah ukuntu yajyaga yishongora kubandi yewe ubamba isi ntakurura