Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, inzego zishinzwe umutekano mu Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge, basuye Urwibutso rwa Ntarama ruri mu Akarere ka Bugesera, basobanurirwa uko Abatutsi bahiciwe kandi bari bahahungiye bibwira ko baharokera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025. Abakora Irondo ry’Umwuga bagera kuri 40 n’abayobozi ba bo barimo ab’Umurenge wa Nyakabanda, ab’Akagari ka Munanira II ndetse n’abayobozi b’Imidugudugu 11, ni bo bafashe imodoka ebyiri berekeza ku Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Akarere ka Bugesera.
Aba basanzwe bacunga Umutekano muri Munanira II, baganirijwe ku mateka y’Abatutsi biciwe i Ntarama kandi barahaje bashaka ubuhungiro. Babwiwe kandi inzira y’umusaraba Abatutsi bahicikiwe baciyemo kugeza ubwo bamwe bahazanywe ngo baribwe n’isazi ya tsetse.
Basabwe kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ndetse basabwa kubaha no guha agaciro ikiremwamuntu aho kiva kikagera. Biyemeje kandi kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse biyemeza kurushaho gukora kinyamwuga.
Aba bakora Irondo ry’umwuga, bibukijwe ko mu kazi ka bo ka buri munsi bakora, bakwiye gushyira imbere Umuturarwanda kandi ko mu gihe hari uwo bafatiye mu ikosa badakwiye kwihanira kuko hari icyo amategeko agena.
Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira ku wa 7 Mata ikarangira ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.




UMUSEKE.RW