Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gufunga imihanda 3 yo mu Biryogo i Nyamirambo mu rwego rwo kugabanya umuvundo muri aka gace kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.
Iyi mihanda yafunzwe mu rwego rwo kugira ngo abacuruzi ba Restaurants babone ahantu hisanzuye yo guhuriza abakiliya babo by’umwihariko ahacururizwa icyayi cya Thé Vert gikunzwe na benshi mu Biryogo.
Itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umujyi wa kigali rigira riti “Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiriya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID-19.”
Muri iri tangazo Umujyi wa Kigali uvuga ko abacuruza Restaurants bagomba gushyira intebe n’ameza muri iyo mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiriya kandi bakitwararika ku isuku yaho.
Mu gihe umubare w’abandura Covid-19 ugenda wiyongera cyane mu Rwanda,abacuruza mu maresitora bagirwa inama yo gukorera no hanze kugira ngo hirindwe ubucucike bw’abantu kuko byabaviramo kwandura iki cyorezo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda koronavirusi aribyo bizatuma iki cyorezo cya Covid_19 kigabanuka.
Imibare y’abantu bashya bandura Covid-19 mu Rwanda yikubye inshuro umunani ugereranyije n’icyumweru cya mbere cy’uku kwezi n’iminsi irindwi ishize, abapfuye na bo bikubye hafi gatatu muri icyo gihe.
Uku kwiyongera kwateye leta guhindura ingamba, ihagarika ingendo hagati y’uturere twose tw’igihugu n’umukwabu w’ijoro ushyirwa saa moya ukuwe saa tatu, biratangira kubahirizwa none ku wa gatatu.
- Advertisement -
Mu minsi irindwi ishize, abanduye Covid bashya bose ni 3,384 abo yishe ni 20, mu gihe mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi abanduye bose bari 411 abapfuye ari barindwi.
Kuri uyu wa Gatatu guhera saa moya z’ijoro abantu bose mu Rwanda bagomba kuba bageze mu ngo zabo ndetse ingendo hagati y’Uturere twose ndetse n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW