Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko mu rugendo rwo kwibohora, abaturage bagomba gusigasira ibikorwa remezo bimaze kubakwa.
Mu kiganiro Umuyobozi w Akarere ka Huye, Sebutege Ange yagiranye n’Umuseke, yavuze ko hari imihanda ya kaburimbo ifite Km 6 bujuje muri uyu mwaka w’Ingengo y’imali 2020-2021.
Sebutege avuga ko mu byo bishimira kandi harimo ibyo abaturage babashije kugeraho bitasabye ingengo y’Imali y’Akarere.
Yagize ati ”Hari ibyumba birenga 300 twubatse ku bufatanye n’abaturage bacu, ubu byose byaruzuye byatashywe ku munsi wo kwibohora.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu bindi abatuye aka Karere bakwiriye kwishimira no kubungabunga harimo ikiraro cya Ntaruka kibahuza n’Akarere ka Nyanza.
Akavuga ko hari kandi n’imiryango isaga 5 000 yahawe umuriro w’amashanyarazi, hanatahwa n’ibigo nderabuzima 2 byegerejwe abaturage bakoreshaga urugendo rurerure bajya cyangwa bava mu yindi Mirenge bajyanywe no kujya gusaba serivisi z’ubuvuzi ahantu kure.
Nzeyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Rango, mu Murenge wa Mukura avuga ko hari umuhanda wa kaburimbo bubakiwe uyu mwaka ndetse banacanirwa amatara akijije uwo muhanda avuga ko bazabungabunga kuko ibi bikorwa remezo babibawe nyuma y’igihe kinini babitegereje.
Ati: “Mbere y’uko ushyirwamo kaburimbo mu bihe by’imvura wabaga urimo ibyondo n’ubunyereri, mu mpeshyi ukazamo umukungugu.”
Nzeyimana avuga ko abafite ibibanza mu nkengero zawo, bitangiye guhenda kubera ko hashyizweho kaburimbo n’umuriro.
- Advertisement -
Gusa uyu muturage yabwiye Umuseke ko hasigaye imihanda y’imigenderano itarakorwa kandi isaba amafaranga menshi abaturage ubwabo batashobora kubona.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yavuze ko ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 27, wabaye ku Cyumweru taliki 4 Nyakanga 2021, abakozi b’Akarere bashyikirije inzu bubakiye umuturage banoroza inka abatishoboye 10.
Sebutege yasabye abo ayobora kubyaza amahirwe ibyo bikorwa remezo, kuko urugamba bafite ari urwo kurwanya ubukene no kubutsinda bashyize hamwe.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye.