Kigali: COVID-19 yagize ingaruka ku bucuruzi buto butariyubaka

webmaster webmaster

Mu Mujyi wa Kigali, ubucuruzi buto n’ubuciriritse buvuka ari bwinshi ariko gufunga imiryango kwabwo nako kuba kuri ku muvuduko udasanzwe. Ni ukuvuga ko ubucuruzi buvuka ari bwinshi ariko uburamba ni mbarwa.

Muri ibi bihe bya Covid-19 byabaye akarusho kuko hirya no hino abari bafite ubucuruzi bwiganjemo ubuciriritse bafunze imiryango, hari n’abagihanyanyaza ngo barebe ko bwacya kabiri.

Ari abafunze imiryango n’abakigerageza bavuga ko ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus zashegeshe ubukungu bwabo ku buryo kuzigobotora bisaba imbaraga zidasanzwe.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko ibihe bya Covid-19 bigoye, bityo ko kubisohokamo bisaba ubufatanye kandi hakenewe guhanga ibishya, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Tuyizere Diane wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera avuga ko mbere ya Covid-19 muri Ateriel y’ubudozi yashinze muri 2017 yari amaze kugera ku rwego rwo gukoresha abakozi 12 ariko ubu asigaranye batatu gusa nabo kubahemba bikaba ari ikibazo.

Avuga ko uko imibereho yari ihagaze mbere ya Covid-19 yahindutse ku buryo byamusabye kuva mu nzu yakoreragamo, agafata indi nto kuko abakiliya bagabanutse n’ibikoresho bigahenda.

Ati ” Byibura nari mfite umushinga wo gushinga ishuri ryigisha kudoda ariko ubu byaranze no kubona ubukode bw’inzu ni aha Nyagasani”

Uwitwa Mukandayisenga Dativa ufite iduka ry’ubucuruzi i Kabuga mu Murenge wa Rusororo avuga ko bigoye gukora ubucuruzi muri iki gihe kuko ibiciro byazamutse ndetse abaguzi bagabanutse.

- Advertisement -

Mukandayisenga kubera igishoro cyagabanutse atangaza ko hari ibicuruzwa atakibasha kurangura ndetse hakaba n’ibisaziye mu iduka kuko abakiliya batabimubaza.

Ati” Hari ibicuruzwa bitakigurwa, urebye bagura iby’ibanze kandi nabwo si nka mbere”

Usibye aba bacuruzi baganiriye na UMUSEKE hari ba rwiyemezamirimo b’abagore bato n’abaciriritse bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bikorwa byabo ndetse n’abo bakoreshaga ku buryo hari abari mu madeni bibaza uko bazishyura ibigo by’imari.

Muri Kigali bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafunze imiryango, abakozi babo bakaba barinjiye mu cyiciro cy’ubushomeri.

Ubucuruzi buto n’ubuciriritse ni imwe mu ntambwe z’ingenzi inzobere mu bukungu zigaragaza ko bwitaweho cyane, bwagabanya ikibazo cy’ubushomeri n’ ubukene kandi bukongera imibereho myiza.

Raporo yakozwe na Business Professionals Network (BPN) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje ko hagati ya Werurwe na Mata umwaka ushize, ubucuruzi buto n’ubuciriritse bungana na 57.5 % bwafunze imiryango kubera ingaruka z’ingamba za Covid-19.

Aimable Nkuranga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR),avuga ko Covid-19 ishobora gusiga umubare w’ubucuruzi bufunga imiryango wiyongereye, dore ko ubuciriritse akenshi buba butarakomera.

Ati “Birumvikana icyorezo cyo kizagira ingaruka nyinshi ku bucuruzi buto kuko buba butaraniyubaka cyane. Icyorezo hari byinshi gifunga. Nk’ingamba zo kucyirinda bituma hari ibintu bidakunda.”

Abacuruzi bagizweho ingaruka na Covid-19 bakangurirwa kwegera ibigo by’imari bari basanzwe bakorana nabyo bakerekana uko ubucuruzi bwabo bwahungabanyijwe na Covid-19 maze bagahabwa inguzanyo itangwa n’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW