Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kuri IPRC Ngoma bishyuriye mituweri imiryango 64 ikennye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imiryango itishoboye 64 igizwe n’abantu 300 yo mu Kagali ka Gituza mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

UMurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma

 

Ni igikorwa cyakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC NGOMA, mu rwego rwo kuzamura umubare w’abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2021-2022, mu Kagali ka Gituza kari ku mwanya wa nyuma mu Karere ka Ngoma.

Bamwe mu baturage bari barabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza babwiye Umuseke ko ari iby’agaciro kuba babonye Mituweri kubera ko bajyaga barwara bakabura uko bivuza.

Mukasine Mediatrice ufite abana 2 Ati ”Mfite umugabo umaze imyaka 7 arwaye amaguru nari narabuze uko namuvuza ariko ubu ngiye kumuvuza kugira ngo azamfashe guhahira urugo kuko ntacyo abashije gukora.”

Mukatwagiramahoro Virginiya ati ”Mu by’ukuri dutunzwe no guca inshuro ku buryo kubona amafaranga yo kwishyura mituweri biba bitatworoheye niyo mpamvu dushimira abadutekerejeho bakatwishyurira.”

Umutoni Ernestine wari uhagarariye abishyuriye aba baturage batishoboye mituweri, avuga ko batanze ayo mafaranga 900, 000frw yishyuriye abaturage 300 mu rwego rwo gufasha abatishoboye nk’igikorwa cy’urukundo basanzwe bakora.

Ati “Ntabwo navuga ko ari igitekerezo kivutse uyu munsi kuko nk’abanyamuryango buri mwaka twishyira hamwe tugafasha abatishoboye dufatanije n’inzego za Leta.”

- Advertisement -

Umunyamabanaga Nshingwabikrwa w’Umurenge wa Rukumberi mbarushimana Alphonse asaba aba baturage kutirara ngo bumve ko bazahora bafashwa.

Ati ”Icyo nongera kubibutsa nuko batazahora bafashwa niyo mpamvu mbasaba gukora cyane kugirango umwaka utaha bazabashe kwiyishyurira binyuze mu bimina.”

Avuga kandi ko iyi nkunga igiye gutuma kagali ka Gituza kava  ku mwanya wa nyuma mu Karere ka Ngoma ndetse n’umurenge muri rusange.

Umurenge wa Rukumberi utuwe n’abaturage ibihumbi 34, uri ku kigero cya 75 ku ijana mu gutanga ubwisungane mu kwivuza mu gihe Akarere ka Ngoma kageze kuri 85 ku ijana.

Bamwe mu batangiwe mituweri bavuze ko bari barabuze uburyo bwo kwivuza cyangwa kuvuza ababo
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Camarade UWIZEYE/UMUSEKE.RW