Ubuyobozi buharanira imibereho myiza y’abaturage iteka buraramba – Perezida Kagame

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida Paul Kagame avuga ko ubuyobozi bifite ibyo bugeza ku baturage bifatika mu bijyanye no guteza imbere imibereho yabo, bukunze kuramba no kugera kuntego, avuga ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari ngombwa.

Perezida Kagame yavuze ku ibanga rituma ubuyobozi buramba

Yabigarutseho mu nama yari yitabiriye izwi nka “Stern Stewart Institute Summit” yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021. Ijambo rye rikaba ryibanze ku miyoborere yo muri Afurika igamije impinduka.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko abayobozi badakwiye kuyobora ibihugu badakoranye n’abaturage, yongeraho ko ubuyobozi bukwiye kureberwa mu isano iri hagati y’abayobozi n’abayoborwa no kubazwa inshingano zitanga umusaruro ku baturage aho gutinda ku buryo babakura ku buyobozi.

Ati “Ubuyobozi bukwiye kumvikana mu buryo bw’imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa, ntabwo ari imiterere y’umuntu uri ku buyobozi. Hari ibintu bibiri ntekereza, icya mbere ni icyizere abaturage baba bafite ko muyobozi ari gukora mu nyungu z’igihugu, icya kabiri ni uburyo bwo kubazwa inshingano zitanga umusaruro abaturage biteze ku muyobozi.”

Yakomeje agira ati “Kenshi kugira ngo abayobozi bemerwe bishingira ku nzira n’uburyo bageze  ku buyobozi cyangwa uburyo babuvaho. Ibindi biba hagati aho usanga bidahabwa agaciro nyamara umusaruro mwiza cyangwa umubi w’umuyobozi uterwa n’uburyo abaturage bamubona. Rero habaho kunyuranya hagati y’imyumvire y’abari imbere mu gihugu n’imyumvire y’abanyamahanga ku mikorere y’abayobozi batandukanye.”

Perezida Kagame asanga umuyobozi utanga umusaruro ufatika mu mibereho myiza y’abaturage aba yageze ku nshingano uko bikwiye. Aboneraho kwibutsa ko abayobozi batayobora ibihugu bonyine, bityo ngo abaturage bakwiye kubigiramo uruhare ari yo mpamvu muri Afurika abayobozi bamara igihe kinini bagirana ibiganiro n’abaturage.

Asoza ijambo rye Perezida Paul Kagame, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda ibyagezweho, ariyo mpamvu rukwiye kongererwa imbaraga.

Ati “Nko mu Rwanda, gushyira ingufu mu rubyiruko intego iba ari ukugira ngo rwigirire icyizere kurushaho, bigire kandi bahange udushya kurusha ibisekuruza byabanje. Bitabaye bityo nta yindi nzira yo kurinda ibyiza byagezweho mu myaka 27 ishize mu Rwanda.”

- Advertisement -

Iyi nama ya “Stern Stewart Insitutute Summit” itangirwamo ibitekerezo n’abantu batandukanye b’inararibonye mu bukungu, politike, ikoranabuhanga n’ibindi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW