Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Mudugudu wa Kabakobwa mu Kagari ka Musebeya, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, umugabo wavuzweho gushyira umuhoro ku musego akabwira umugore we ko “uzakora akantu” yatawe muri yombi.
Mu nkuru UMUSEKE twabagejejeho umugore witwa Anociatha Mundanikure w’imyaka 57 y’amavuko yashinjaga umugabo we witwa Ruberangabo Cassien w’imyaka 56 y’amavuko kumuhohotera we n’abana be.
Umugore yavugaga ko umugabo yafataga ibiryo bitetse agashyiramo igikeri, agafata ifu y’igikoma agashyiramo ivu, cyangwa umunyu, agashyira umuhoro ku musego akabwira umugore we ko “uzakora akantu”.
Ngo hari n’ubwo yafataga akadobo agashyiramo inkari n’amazirantoki akabamenaho baryamye n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Dukundimana Cassien yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’uko babimenye inzego z’umutekano n’izibanze zafatanyije uriya mugabo atabwa muri yombi.
Ati “Amakuru yari ahari yari uko yajujubije umudamu we, ariko akabikora abaturanyi batabizi kuko yabikoraga yakinze bibwiraga ko ari ubusinzi busanzwe kuko nubwo amakuru yari azwi ariko burya umugabo n’umugore hari ibyo batavuga.”
Gitifu yakomeje avuga ko hakozwe ubusesenguzi basanga umugore amakuru yatangaga yari afite ishingiro arakurikiranwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nirwo rumufite, ngo rwatangiye iperereza.
- Advertisement -
Dukundimana Cassien uyobora Umurenge wa Kigoma asaba abaturage ko imiryango yabo ikwiye kubaha isezerano abantu bagiranye ryo kubana neza, byananirana bakabibwira ubuyobozi hakiri kare.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/huye-umugabo-atyaza-umuhoro-akawuraza-ku-musego-ngo-abwira-umugore-ko-uzakora-akantu.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE