Abanyafurika bashobora kwikemurira ibibazo bikomeye igihe hari ubufatanye – Kagame

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame uri muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nyuma yo guha ubutumwa ingabo z’u Rwanda no gusinya amasezerano atandukanye, kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye ibirori by’ingabo za kiriya gihugu zishimira guhashya ibyihebe bya al-Shabab zifatanyije n’iza RDF.

Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza umunsi w’ingabo muri mozambique

Perezida Paul Kagame na Perezida Filipe Nyusi bari mu gace ka Pemba, babanje kureba imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi, nyuma baganira n’Itangazamakuru, hakurikiraho gukurikirana umunsi nyirizina w’ingabo za Mozambique, ibikorwa byabereye kuri Pemba Municipal Stadium.

Mu ijambo Perezida yavuze, yagarutse ku mpamvu nyamukuru yajyanye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique avuga ko ari ukugarura amahoro no kubaha ituze.

Yagize ati “Ituze rishingiye ku buryo habayeho ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, ndetse hakabaho kubaka imikoranire. Mozambique yashyizeho uburyo bwo guha imyitozo ingabo zayo kugira ngo zizagenzure ibyo bikorwa vuba hashoboka, ndetse zibashe guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose zahura na cyo mu gihe kizaza.”

Perezida Kagame yabajijwe uko ingengo y’imari igenda ku ngabo ziri mu Ntara ya Cabo Delgado izakomeza kuboneka mu buryo burambye.

Yasubije ko igihenze kwari ukurekeraho ibintu bigakomeza kumera uko byari bimeze nta kintu gikozwe.

Ati “Nibyo byari bihenze cyane kuruta ikiguzi cy’ibikorwa bya gisirikare ubwabyo. Uko byari bimeze hapfuye abantu benshi, ndetse abantu nta kizere bari bafite mu bijyanye no kugera ku iterambere.”

Kagame asanga Abanyafurika nta kintu cyabananira ubwabo baramutse bubatse ubufatanye n’imikoranire.

Ati “Abanyafurika barashoboye, ndetse gufatanya bagakorana, twabasha kugera ku muti kabone n’iyo byaba ari ibibazo bikomeye. Nta kintu kizaduhagarika gushaka ituze, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ba Africa.”

- Advertisement -

Yavuze ko iyo mpamvu ari yo yatumye u Rwanda rudashidikanya igihe rwasabwaga kujya gufatanya n’ingabo za Mozambique kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado.

Ati “Dufatanyije, ingabo zacu zabashije kwigizayo inyeshyamba.”

Mbere gato Abakuru b’Ibihugu bakurikiye umwiyereko w’ingabo zirwanira mu mazi
Agace ka Pemba kegereye inyanja

AMAFOTO@Village URUGWIRO

UMUSEKE.RW