Muhanga: Abifuza gusezerana basaba koroherezwa gupimwa COVID-19 ku Bigo Nderabuzima

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatuye mu Mirenge y’icyaro bashaka gusezerana imbere y’amategeko n’Imana bavuga ko babangamiwe no kubona aho bisuzumisha, kuko ibigo Nderabuzima bibegereye bitagifite izo nshingano.

                                                                            Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Ibi babivuze bashingiye ku mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, (RDB) cyasohoye ahagarika iyi serivisi yo gusuzuma COVID-19 ku bashaka gusezerana, cyangwa abajya mu nama, ndetse no gutaha ubukwe, gutabara n’indi minsi mikuru.

Bakavuga ko usibye abantu bakekwaho kuba baranduye bemerewe kujya kwisuzumisha, abari muri ibi byiciro bahangayikishijwe no kujya gushaka izo serivisi mu Mujyi wa Muhanga kuko Cliniques zihakorera zemerewe kuzitanga.

Hakuzimana Silas wo mu Murenge wa Rongi, avuga ko usibye gukoresha urugendo rurerure, hiyongeraho no gutanga amafaranga menshi y’imodoka cyangwa moto bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Muhanga.

Yagize ati: ”Amatike twishyura tujya kwisuzumisha, iyo uyabaze ukayongeraho Frw 5, 000 twishyura iyo serivisi usanga hari igihombo kinini umuturage ahura na cyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba Nteziyaremye Germain avuga ko hari abatangiye gusubika gahunda zo gushyingiranwa, abandi bagahitamo kwishyingira.

Ati: ”Iyo ubaze amatike abaturage batanga bajya i Muhanga gushaka iyo serivisi usanga umuturage umwe atakaza Frw 15, 000.”

Nteziyaremye yongeraho ko abashaka gucuruza utubari bo basabwa kwisuzumisha nyuma y’ibyumweru 2 batangiye gukora ubwo bucuruzi.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni buvuga ko hari bamwe batuye muri uyu Murenge, bahitamo kwambuka n’amaguru bagana mu Karere ka Ngororero kugira ngo bahabwe serivisi yo gupimwa COVID-19, nk’uko byemezwa na Gitifu w’uyu Murenge Nsanzimana Védaste.

Abaturage n’Ubuyobozi bubegereye, bahamya ko inzego zifata ibyemezo, zihinduye iki cyemezo, zigaha Ibigo Nderabuzima ubwo bubasha, byabafasha kubona serivisi nziza no kugabanya amafaranga n’umwanya batakazaga bajya i Muhanga cyangwa mu Ngororero kwipimisha COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga