Urukiko rutegetse ko Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority afungwa by’agateganyo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
NSHIMYIMUREMYI Filexis yaburanye avuga ko yagambaniwe

Urukiko rutegetse ko Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Felix afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

NSHIMYIMUREMYI Filexis yaburanye avuga ko yagambaniwe

Rwanategetse ko Mugisha Alexis Emile na we afungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Yaba Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile urubanza rwabo rwasomwe batari mu cyumba cy’Urukiko. Abanyamategeko babo na bo ntabwo baje gusomerwa. Ubushinjacyaha na bwo ntabwo bwagaragaye mu cyumba cy’urukiko.

Mu cyumba cy’urukiko hari harimo bamwe bo mu miryango y’aberegwa.

Saa kumi n’igice nibwo Inteko y’Umucamanza umwe yasomye icyemezo cy’uranza ruregwamo Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile.

Uru rubanza rwaherukaga kuburanshwa ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 10 Werurwe, 2022. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwa buranishije uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko abaregwa, yaba Nshyimyumuyemyi Felix, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority na Mugisha Alexis Emile bafungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.

Uru rubanza igihe rwaburanishwaga Mugisha Alexis Emile we yaburanye yemera icyaha.

Naho Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority we yaburanye ahakana icyaha bombi baburana bari basabye Urukiko kubarekura by’agateganyo.

- Advertisement -

Icyemezo cy’Urukiko

Umucamanza yategetse ko Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshyimyumuremyi Felix afungwa muri Gereza ya Nyarugenge iminsi by’agateganyo mu gihe iperereza ry’Ubushinjacyaha rigikomeje.

Urukiko rwanategetse ko Mugisha Alexis Emile na we afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Nshimyumuremyi Felix afunzwe nyuma y’aho uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Serubibi Eric na we arafunzwe, na we akurikiranyweho icyaha cya Ruswa, icyaha gifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihigu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umuyobozi-wa-rwanda-housing-authority-yavuze-ko-yagambaniwe-nabo-bakorana-asaba-urukiko-kumurekura.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW