Inama ya CHOGM ivuze iki ku muturage w’u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ura

Imyiteguro irarimbanyije mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura inama ikomeye ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza,CHOGM.

Muri iyi nama  hazaganirwa ku ntego zihuriweho ku hazaza h’uyu muryango.

Ni inama biteganyijwe ko izaba kuwa 19-25 Kamena 2022, ikazahuza abari hagati 8000 na 10000.

Bazaba bateraniye muri Kigali Convention Center, Intare Arena, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference& Exhibition Village n’ahandi.

URwanda rwabaye umunyamuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ,Commonwealth mu 2009.Ni umuryango ugizwe n’ibihugu 54 bifite abaturage bose hamwe barenga miliyari 2,6.Ni umuryango wiganjemo ibihugu byakoronijwe n’UBwongereza.

Muri 2018. URwanda rwemerewe kuzakira iyi nama ndetse byari biteganyijwe ko igomba guhita iba muri Kamena 2020 ariko iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye isubikwa no mu mwaka wa 2021.

Muri iyi nama  hazaganirwa ku ntego zihuriweho ku hazaza h’uyu muryango.

Bamwe mu bashyitsi b’Imena bazayitabira harimo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ,Boris Johnson, Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla n’abandi.

Imyiteguro irarimbanyije…

Kuwa 15 Werurwe 2022,itsinda rishinzwe ibijyanye n’iyi nama ryahuye n’abashinzwe gutegura CHOGM mu Rwanda barebera hamwe aho imyiteguro igeze.

- Advertisement -

Muri Werurwe kandi Umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth ,Patricia Scotland yari mu Rwanda areba aho uRwanda rugeze rwitegura.

Kugeza ubu mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali imihanda yaraguwe mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’ibinyabiziga.

Mu bindi bikorwaremezo byakozwe birimo kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kizifashishwa n’abazitabira iyi inama.

 Ifitiye nyungu ki ku muturage w’uRwanda?

Umuvugizi wungirije wa  Guverinoma, Mukurarinda Alain, aheruka kubwira RBA ko CHOGM itareba leta gusa cyangwa abantu bamwe ko ahubwo buri umwe agomba kibigiramo uruhare mu kwakira neza abazayitabira ndetse igasigira inyungu umuturage.

Ati “Abantu ntibagomba gutekereza gusa ko CHOGM ari iya leta gusa, ari iy’ama Hoteli, ko ari iy’abazatwara abantu gusa ingeri zose mu gihugu bari bakwiye kwitegura bakumva ko nabo bibareba. “

Akomeza agira ati “Abashinzwe imyidagaduro, abakora iby’ubukorikori, abakora ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda),abantu bose bagomba kumva y’uko bafitemo uruhare ngo tuzakire abashyitsi kandi bagende banezerewe.”

Hari uko abasesenguzi babibona…

Impuguke mu bukungu akaba n’umusesenguzi, Habyarimana Straton ,yabwiye UMUSEKE ko iyi nama ifitiye Igihugu akamaro gakomeye .

Ati “Iriya nama hazamo abayobozi bari hagati ya 6000 na 8000 kandi baba ari abo ku rwego rwo hejuru ku buryo baba bari mu mahoteri nibura kuva ku nyenyeri enye kuzamura. Nibura ubariye umuntu, yakoresha 1000$ ku munsi, ubaze iminsi itanu na 5000$ , wakuba n’abantu 8000 ugasanga n’imiliyari 40$ ,iyo niyo nyungu ya mbere. “

Yakomeje ati “ Ayo mafaranga nubwo ajya mu mahoteli kugira ngo abashe kwita ku bashyitsi abaturage baba babigizemo uruhare. Amagi barya ava mu baturage, inyama , inkwavu ,imbuto n’imboga, ibirayi  biva mu baturage ndetse n’ibiribwa biva hanze y’uRwanda bicuruzwa n’abaturage.”

Habyarimana Straton asanga ari umwanya kandi wo kugaragaza Igihugu cy’u Rwanda bityo bigakurura ba mukerarugendo, ishoramari ry’uRwanda rigatera imbere.

Ati “Ubu niwo mwanya Igihugu kiba kibonye cyo kugaragaza ubwiza bwacyo ndetse n’inyungu zihari. Hari abantu bataramenya ko u Rwanda ari Igihugu kigendwa, gifite amahoro, gitekanye ,kirimo gutera imbere.Bazi amateka yacu yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza agira ati “Abo bantu iyo bageze mu gihugu bakareba uko Igihugu kimeze,bakareba imihanda, bakareba n’ayo mahoteli , bakareba n’ibindi bikorwaremezo bindi dufite , bagasanga dufite  murandasi iri ku rwego rwa 4G, ibyo bintu byose bituma ba bantu bagira indi sura nziza ku gihugu, bigatuma haza abashoramari bo mu ngeri zitandukanye.”

“Ba bashoramari bazanira amafaranga Igihugu nibo bazana imishinga iteza imbere Igihugu , nibo batanga imirimo mu mishinga baba bashyize mu bikorwa. Wa muturage akazagerwaho na wa mushahara watanzwe n’uwo mushoramari, ugasanga Igihugu kiratera imbere ariko umuturage niwe w’ibanze ukunzekugerwaho n’ibyo.”

Amateka azandikwa …

URwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byinjiye muri Commonwalth bitarakoronejwe n’Ubwongereza rugiye kwakira iyi nama ikomeye.

Muri 2009 rwemerewe kwinjira muri uyu muryango, maze rugaragaza amahirwe arimo nko guteza imbere ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, uburezi n’ibindi.

Impuguke mu bukungu Habyarimana Straton asanga usibye inyungu uRwanda ruzungukira muri iyo nama, bizanagaraza amahirwe yo kuba mu miryango mpuzamahanga hatagendewe ku mateka yaranze uwo muryango runaka.

Ati “ Bishatse kuvuga ko uyu muryango w’Ibihugu birenze 50 ushobora kuba umuryango Mpuzamahanga bitagendeye ku mateka biwugize .Atari ibihugu bikoroneza cyangwa byakoronejwe n’abongereza gusa.

URwanda rwari ruzwiho kuba mu bihugu bivuga Igifaransa kandi n’ubu turi muri Francophonie .Kuba turi muri Francophonie, tukaba no muri Commonwealth , bigaragara ko ari wa muryango tutabonaga mu ishusho y’ubukoroni, rero tuzaba dukoze amateka.”

Muri ruasange uRwanda rwagennye miliyari 4,9Frw azifashishwa mu bikorwa bijyanye no gutegura iyi nama ya CHOGM .

Umuryango wa Commonwealth utegura iyi nama, washinzwe mu 1949 n’ibihugu birimo u Bwongereza ,Canada, Austraria na Afurika y’Epfo.

Watangiranye abanyamuryango bakoronejwe n’uBwongereza ariko kuri ubu n’ibihugu bikoresha icyongereza bitarakoronejwe na bwo byifuza kujya muri uwo muryango bihabwa amahirwe.

Abanyarwanda basabwa kuzakira neza abashyitsi kuko iyi nama bazayikuramo inyungu

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW