Seleman Dicoz yasohoye indirimbo “Ikimata” yakomoye ku rukundo rw’umwimerere-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Seleman Dicoz yatangiye gukora muzika muri 2007 avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo nyinshi no gukora ibitaramo

Umuhanzi Seleman Uwihanganye wamamaye nka Seleman Dicoz, umunyarwanda utuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ikimata’ ifite imvano ku rukundo rw’umwimerere akundana n’umugore we.Ni indirimbo iri kuri album ya gatatu ari gukora.

Umuhanzi Seleman Dicoz utuye mu gihugu cy’Ububiligi kuva muri 2012

Inyito y’iyi ndirimbo yayihuje n’agasimba kitwa ‘ikimata’ iyo gafashe ku mubiri w’umuntu kugakuraho biba ari ingorabahizi.

Hari aho agira ati “Wanziye mu buzima unkomereza umutima uwuha gutuza ,nongera ndatuza, Nabaye ikimata,.. mu rukundo wampaye ndi ikimata,..”

Aganira n’UMUSEKE yagize ati “Umuntu ukunda undi mu buryo buhebuje, utazamureka, utazamuvaho aba ari ikimata.”

Avuga ko afite amahirwe yo kuba yishimiye urugo rwe ariko ‘Ikimata’ ikaba ishobora kuba yafasha abantu bose bakundana.

Ati “Ishingiye kuri rwa rukundo rutavangiye, urukundo rw’umwimerere umuntu akunda umuntu bya burundu.”

Seleman Dicoz avuga ko nyuma y’amezi 6 ashyize hanze Album ya Kabiri yise ‘The Source of love’ yatangiye umushinga wo gukora album ya Gatatu iriho iyi ndirimbo ‘Ikimata’.

Iyi Album ya Gatatu ari gutegura atangaza ko izagaragaraho abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu Karere.

Seleman avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 10 z’urukundo n’izigisha imibanire myiza mu muryango.

Yateguje ko agiye gushyira imbaraga mu kwitabira ibitaramo ku mugabane w’Uburayi.

- Advertisement -

Asaba Abanyarwanda muri rusange kumushyigikira indirimbo ze bakazisangiza inshuti zabo kugira ngo zimenyekane henshi.

Ati “Uyu mwuga wo gukora indirimbo tuwukorana urukundo kandi tubikora kubw’urukundo rw’abakunzi, nabasaba gukomeza kudushyikira.”

Seleman Dicoz azwi mu ndirimbo nka Kiberinka, Pommes, Mille yakoranye na Lolilo wo mu Burundi, Kamwe yakoranye n’Umugande uzwi nka Washington n’izindi.

Amajwi y’indirimbo ‘Ikimata’ yafashwe na Didier Touch atunganywa na Li John, ni mu gihe amashusho yakozwe na Julien Bmjizzo umaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Reba amashusho y’indirimbo Ikimata ya Seleman Dicoz

Seleman Dicoz yatangiye gukora muzika muri 2007 avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo nyinshi no gukora ibitaramo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW