Rayon yongeye kwishyuzwa ideni ryo muri 2013

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa KMC FC yo muri Tanzania, Hitimana Thierry ashobora kujyana Rayon Sports FC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera ideni rya miliyoni eshanu n’ibihumbi 100 Frw avuga ko afitiwe kuva muri 2013.

Hitimana Thierry ari kwishyuza Rayon Sports ideni ryo muri 2013

Umutoza Hitimana Thierry utoza KMC FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, akomeje kwishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ideni rimaze imyaka icyenda.

Uyu mutoza wanakiniye iyi kipe, muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 700 Frw yari afitiwe na Rayon Sports, yishyuwemo miliyoni imwe n’ibihumbi 600 Frw. Bisobanuye ko ideni yishyuza ari miliyoni eshanu n’ibihumbi 100 Frw.

Uyu mutoza aganira na UMUSEKE, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwamwemereye ko buzajya bumwishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntabwo byubahirijwe nk’uko byari byemeranyijweho n’impande zombi.

Ati ”Barambwiye ngo bazajya bampa ibihumbi 400 Frw buri kwezi ariko ntabwo byubahirijwe. Kuba bizajya muri FIFA biri mu maboko y’Umunyamategeko wanjye. Njye ntako ntagize ngo twumvikane.”

Ibi bije, mu gihe iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iri muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro, ikaba ku mwanya wa Gatatu n’amanota 41.

Hitimana yatoje amakipe arimo iyi Rayon Sports ari kwishyuza, Bugesera FC, AS Kigali FC, Simba SC na Namungo FC.

Thierry Hitimana aherutse gutoza Simba SC yo muri Tanzania

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW