Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bwafunze ahagombaga kubera igitaramo cya ‘Summer Silent Fever’ cy’abahanzi Ish Kevin na Gabiro Guitar. Ni ku nshuro ya Kabiri nyuma y’ihagarikwa ry’igitaramo batumiyemo umunya-Nigeria YCEE kigafungwa n’Umujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyari giteganijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Gicurasi 2022 muri The Keza Hotel iherereye mu Mudugudu wa Rukurazo mu Kagali ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.
Byari biteganijwe ko abitabira iki gitaramo bari gususurutswa n’abavanga imiziki barimo Dj Kharim, Dj Pyfo na Dj Kiss.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bwafunze iyi Hotel mbere y’uko igitaramo kiba kubera gusakuriza abaturanyi.
Itangazo rifunga iyi Hotel ryamanitswe ku muryango w’iyi Hotel rivuga ko “yagiriwe inama kenshi yo kutabangamira abaturanyi kubera urusaku rwinshi nk’uko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abiteganya ku byerekeye ‘Noise pollution’.”
Rikomeza rivuga ko hazafungurwa mu gihe bagaragaje uburyo bazakemura iki kibazo mu buryo burambye bitabangamiye abaturage.
Ku rubuga rwa Twitter, Sosiyete ya Evolve Music Group iyoborwa na Gabiro Guitar yari yateguye iki gitaramo ifatanyije na Trapish Music yihanganishije abakunzi babo ko nabo batunguwe n’iki cyemezo.
Bavuze ko ubwo bageraga kuri Hotel basanze hamanitswe itangazo riyifunga ryasinywe kuwa 01 Gicurasi 2022.
Umuraperi Ish Kevin ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha abakunzi be kubw’ihagarikwa ry’igitaramo cye.
- Advertisement -
Kuwa 19 Weurwe 2022 Igitaramo cya ‘The love drunk concert’ cyatumiwemo umuraperi ukomeye wo muri Nigeria YCEE cyahagaritswe n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu z’urusaku, abagiteguye bavuze ko byabahombeje asaga Miliyoni 20 y’uRwanda.
Ubwo kiriya gitaramo cyafungwaga aba bahanzi bashinje Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali gufata icyemezo cyo kubahombya ku giti cye.
Umujyi wa Kigali wavuze ko abateguye iki gitaramo batubahirije ingingo ya 3 mu masezerano bagiranye ubwo babahaga uburenganzira bwo gukora iki gitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo cyagombaga kuba kuri Eid-al Fitr byari amafaranga ibihumbi 10 y’uRwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW