Ushinzwe amagereza muri Mozambique yaje kwigira kuri RCS

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abayobozi mu nzego z'amagereza mu Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y'ubufatanye

Ku Cyicaro  gikuru cy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022, Komiseri  Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvenal ,yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Magereza  mugihugu cya Mozambique, Brigadier Generale Antonio Maurice-SERNAP, baganira ku mikorere ya RCS.

Abayobozi mu nzego z’amagereza mu Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye

 Ni ibiganiro byibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’imfungwa n’Abagororwa (IECMS) no kubategura gusubira mu buzima busanzwe , bigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro .

Kuri Twitter,RCS  yatangaje ko Ibi  mu rwego rwo kunoza ubufatanye hagati y’inzego zombi.

Kuwa 26 Gicurasi uyu mwaka haheruka guhabwa impamyabushobozi i abanyeshuri  603 bize imyuga itandukanye, bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Hagamijwe ko mu gihe basoza ibihano, batabera umugogoro Leta, ahubwo bihangira umurimo.

URwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.

Muri Nyakanga 2021,rwohereje abasirikare 1000  bo gutanga umusanzu mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba uzwi nka Alshabaab .

Ni igikorwa ingabo z’uRwanda zafashije Leta  kwisubiza imijyi ikomeye ya Mocimboa de Praiea na Mbau yakoreshwaga n’uriya mutwe wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

 

- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru wa Magereza  mugihugu cya Mozambique, Brigadier Generale Antonio Maurice-SERNAP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW