Uko imirwano yiriwe mu rugamba M23 yasakiranyemo na FARDC muri Gurupema ya Bweza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2022 imirwano ikaze irakomeje muri Gurupema ya Bweza muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 wanze kuva ku izima utaricara ku meza y’ibiganiro na Perezida Tshisekedi wabise umutwe w’iterabwoba.

Abaturage bari mu gace k’imirwano bavuga ko inyeshyamba za M23 arizo zagabye igitero zivuye ahitwa i Ruvumu muri Gurupema ya Kisigari zinyura mu Midugudu ya Nyaruhondo na Bushandaba zishaka kugotera FARDC mu birindiro.

Ahagana mu ma saa munani , humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye hafi y’umusozi wa Bikona na Mbuzi.

Impande zombi ziyambaje intwaro ziremereye ubwo bahanganiraga mu mabanga y’imisozi.

Nubwo muri turiya duce urugamba rwambikanye, amakuru avuga ko muri Kabaya na Rumangabo hagenzurwa n’ingabo za Leta n’abaturage bakaba bari mu mirimo yabo.

Abatuye muri Gurupema ya Ntamugenga, Bweza, Bugina na Tanda kuva mu gitondo bakomeje guhunga berekeza mu duce twa Kako, Bibare na Kalengera mu birometero 15 uvuye muri Gurupema ya Ntamugenga hagati ya Goma na Rutshuru.

Ingabo za MONUSCO zasutswe hafi y’uduce tw’imirwano mu rwego rwo gutera ingabo FARDC isumbirijwe na M23.

Iminsi ine irihiritse ku mirongo y’urugamba impande zombi zirasana umusubirizo nta gahenge.

Imirwano ikaze ikomeje guhuza impande zombi igaragaza ko amahoro anyuze mu kurasana ari inzozi zitazagerwaho vuba mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bwa M23 binyuze mu muvugizi wayo Major Willy Ngoma avuga ko mu gihe Leta itaremera gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye bazarwana kugeza ku musirikare wa nyuma.

- Advertisement -

Major Willy Ngoma aherutse gutangaza ko M23 ifite ingufu zihagije zo gutsinda ingabo za Leta bashwiragiza buri munsi.

Nta mubare w’izi nyeshyamba uzwi, gusa mu gihe zimaze zubuye imirwano zagaragaje ko zikomeye haba mu buryo bw’imirwanire n’ibikoresho.

M23 kandi ikomeje kugenzura uduce yamaze gufata harimo n’umupaka wa Bunagana, yashyizeho kandi amabwiriza mu duce iyobora aho abaturage bakomeje ibikorwa byabo nko guhinga, gucuruza n’ibindi.

Uyu mutwe uhakana wivuye inyuma ibirego ukomeje kwegekwaho na Leta ya Congo na Sosiyete Sivile bivuga ko uhohotera abana n’abagore mu duce wigaruriye.

Ibi birego M23 ivuga ko ari poropaganda yamamazwa na bimwe mu binyamakuru biri ku ruhande rwa Leta mu rwego rwo kubasiga isura mbi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW