Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari ibiraro n’amateme bigera kuri 50 butarabonera ingengo y’Imali yo kubisana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko umwaka ushize wa 2021 ibiza byasenye amateme n’ibiraro 70 hirya no hino mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere.
Habarurema yavuze ko bakurikije amafaranga Akarere kari gafite kiyambaza n’imiganda y’abaturage bahawe akazi muri VUP, babasha gusana ibiraro 20 byoroshye kuri 70 byose byari byasenyutse.
Yavuze ko ibiraro bitari byasanwa harimo ibindi 6 Akarere kadafitiye ubushobozi akavuga ko bazategereza amafaranga bagenerwa n’inzego zo hejuru zishinzwe kwegereza ingengo y’Imali Uturere, bikubakwa ayo mafaranga yabonetse.
Ati “Akarere kahuye n’ibiza katigeze gahura nabyo muri iyi myaka yindi ishize, twishatsemo ubushobozi dusana 20 kuri 70 byose hamwe.”
Habarurema yavuze ko hari ibindi 5 biteganyijwe kubakwa mu gihe cya vuba kuko amafaranga yarangije kuboneka.
Yagize ati “Mu biraro duteganya kubaka, ikiraro cya Mukunguli kiduhuza n’Akarere ka Kamonyi ntabwo kibariwemo kuko cyatangiye gukorwa kubera ko gihuriweho n’uturere two mbi.”
Uyu Muyobozi yavuze ko mu bindi bisigaye bizagenda bikorwa hakurikijwe imbaraga z’Akarere mu misoro abaturage bazatanga n’ubushobozi bwa bamwe mu bafatanyabikorwa Akarere gafite.
Yasabye abakoresha iyo mihanda iherereyemo ibyo biraro gukomeza kwihangana, bagategereza igihe ubushobozi buzabonekera kuko ibiza bidateguza.
- Advertisement -
Umubare munini w’ibiraro n’amateme byasenywe n’ibiza biherereye mu Murenge wa Mbuye na Kinihira cyane cyane.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango