Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’Umuriro

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibicuruzwa byari muri iyi nzu byahiye birakongoka
Mu ijoro ryo kuwa 29/rishyira taliki ya 30 Kanama 2022  inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka.
Ibicuruzwa byari muri iyi nzu byahiye birakongoka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Célestin avuga ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi.

Ati“Hahiriyemo ibicuruzwa by’ubwoko bwose kuko harimo matela, imyenda y’abagabo n’ibindi byinshi.”

Nsengiyumva yavuze ko uwacururizaga muri iyi nyubako yakodeshaga, cyakora bakaba biyambaje Ishami rya Polisi y’Iigihugu rishinzwe kuzimya umuriro (Fire brigade of Police).

Gitifu yavuze ko  iyi nzu nta bwishingizi  yari ifite, kugira ngo hishyurwe indi n’ibicuruzwa byahiriyemo.

Usibye iyi nyubako, n’imyenda myinshi yahiriyemo, hari kandi n’imashini zidoda, amasafuriya, amasahani y’ubwoko butandukanye ndetse n’amaradiyo.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nyiri iyo nzu yahiye ari uwitwa Kabagema Jean Baptiste utuye mu Mujyi wa Muhanga, naho uwayicururizagamo akaba yitwa Nyandwi Jean.

Ubuyobozi n’ibigo by’ubwishingizi hashize igihe basaba abaturage cyane cyane abacuruzi gushinganisha amaduka, ibicuruzwa, amatungo ndetse n’imyaka mu rwego rwo  kugira ngo hirindwe ibihombo biterwa  n’inkongi.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i KAMONYI