Bimwe mu byaranze umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Basketball, harimo ikipe ya Kigali-Titans Basketball Club ikomeje kwitwara neza nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya mbere.
Guhera ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, habaye imikino y’umunsi wa 12 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball, RBL.
Iyi mikino yakomeje gukinwa kugeza ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023. Uyu munsi wasize ikipe ya IPRC-Kigali ikomeje kugaragaza imbaraga nkeya nyamara yahoze iri mu zikaze.
Uko imikino yose yagenze.
Iyabaye ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023:
- APR BBC 80-35 UGB BBC
- Tigers BBC 66-78 K.Titans BBC
- REG BBC 101-50 Shoot 4 Stars BBC
- Patriots BBC 98-40 IPRC-Kigali BBC
Iyabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023:
- IPRC-Kigali BBC 57-83 K.Titans BBC
- IPRC-Huye BBC 75-96 Orion BBC
- Tigers BBC 103-52 IPRC-Musanze BBC
- UGB BBC 60-90 REG BBC
Iyabaye ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023:
- UGB BBC 91-63 IPRC-Musanze BBC
- Patriots BBC 83-61 Espoir BBC
Bimwe mu byaranze umunsi wa 12 wa shampiyona:
Patriots BBC iyoboye urutonde n’amanota 13, yatsinze imikino itandatu muri irindwi, itsindwa umwe. REG BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 12. Yatsinze imikino yose itandatu yakinnye.
- Advertisement -
Ikipe ya Espoir BBC ifite amanota 12, iri ku mwanya wa gatatu. Imaze gutsinda itanu muri irindwi yakinnye. Yatsinzwemo ibiri. K.Titans BBC yicaye ku mwanya wa kane n’amanota 12. Iyi imaze gutsinda imikino itanu, itsindwa ibiri muri irindwi imaze gukina.
Ikipe ya APR BBC yaguze abakinnyi benshi beza, yicaye ku mwanya wa gatanu n’amanota icumi. Yatsinze imikino yose itanu uko yayikinnye.
Amakipe atatu ya nyuma, ni IPRC-Musanze BBC iri ku mwanya wa cumi n’amanota arindwi. Muri iyi mikino yakinnye, yayitsinzwe yose. IPRC-Huye BBC imaze gutsindwa imikino yose uko ari itandatu. Iri ku mwanya wa 11 n’amanota atandatu.
IPRC-Kigali BBC ni yo iri ku mwanya wa nyuma [12]. Iyi imaze gutsindwa imikino yose uko ari itanu imaze gukina. Ifite amanota atanu.
Ibi birasobanura neza ko amakipe y’abanyeshuri [IPRCs], yasubiye inyuma ariko binajyana no gutakaza abakinnyi ba yo beza babarizwagamo. Ni igisobanuro kandi cy’uko gahunda za IPRC zahindutse, zikaba zarahisemo gukinisha abakinnyi bakiri bato.
UMUSEKE.RW