Umurenge wategetse abahinzi kurandura imigozi y’ibijumba, unabaca amande

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abahinzi bategetswe kurandura imigozi y'ibijumba bari barahinze

Musanze: Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bari barahinze imigozi y’ibijumba barataka igihombo batewe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wabo, nyuma yo kubategeka kuyirandura ndetse bagacibwa amande.

Abahinzi bategetswe kurandura imigozi y’ibijumba bari barahinze

Abo baturage ni abo mu Tugari twa Mburabuturo na Kivugiza, bavuga ko bahisemo guhinga ibijumba nyuma yo kubona ko bamaze kugira isoko rihagije mu Mujyi wa Musanze n’ibigo by’amashuri, ariko ubu bakaba barategetswe kurandura iyo migozi imwe yari igiye kumara ukwezi itewe.

Mu mibare n’ingero bavuga ko impamvu bahisemo guhinga ibijumba aho guhinga ibishyimbo nk’uko babisabwa n’ubuyobozi  ari uko aho batuye hamaze guturwa cyane bitakiborohera kubona ibishingirizo, [Imihembezo], hakiyongeraho imbuto ihenze, ifumbire n’imirimo y’inyongera nko gushingirira, kubagara no guhura ibishyimbo byeze.

Kuri ibyo hiyongeraho ko umusaruro uvamo iyo bawuvunje mu mafaranga, ngo usanga ari muke ugereranyije n’uw’ibijumba byo biba byarabasabye imbuto n’umurima gusa.

Bavuga ko ubyejeje ashobora kubiryaho akagurisha akagura ibindi akeneye mu rugo, mu gihe ntaweza ibishyimbo ngo abe yabigurisha ahahe ibindi bikenerwa mu rugo.

Umwe muri abo bahinzi ni Nizeyemariya Emerance, yagize ati “Nari nahinze ibijumba kubera ko ntari kubona ibishingirizo by’ibishyimbo, kandi ni na byo dusigaye dukuramo inyungu.

Nk’ubu hano nahahinze ibigori nkuramo umufuka umwe bangurira ku mafaranga 350 ku kilo, nongeye kuhahinga ibijumba nkuramo imifuka ibiri n’igice bampa ibihumbi 80 Frw, urumva ko ibijumba bitwungura kurusha ibindi bihingwa.”

Akomeza agira ati “Baje kumfata aho nkorera baranjyana birirwa badufungiye muri salle y’Umurenge, twavuyemo nimugoroba dutanze amande ya Frw 10,000 ndetse batwandikisha ko tugomba kuyirandura, niyo mpamvu ndi kuyirandura kandi murabona ko yari imaze gufata, umugabo na we yansembeye ngo sindutahamo ntasubijemo iyi migozi, nabuze iyo njya n’iyo ndeka.”

Ubuyobozi buvuga ibijumba byari bihinze ku buso bwagenewe igihingwa cy’ibishyimbo

Mujawimana Jeanne d’Arc na we ati “Ubundi dukora ubuhinzi ngo dutere imbere, aho ubuhinzi bugeze ubu ibijumba biri kutwungura kubera ko tubijyana mu mujyi no mu bigo by’amashuri aho nakuraga nk’ibihumbi 100 Frw nahinze ibishyimbo cyangwa ibigori uri gusanga mu bijumba havamo nka Frw 200,000 arenga kandi nta mvune umuntu yagize nk’indi myaka.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko ubuyobozi bukwiye kureka bagahinga ibibateza imbere.

Umukozi w’Umurenge wa Muko ushinzwe imiyoborere myiza, ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge uri mu kiruhuko cy’akazi, Valentin Uwayezu, ku murongo wa telefoni igendanwa yemereye UMUSEKE aya makuru.

Avuga ko impamvu bategetse abahinzi kurandura imigozi ari uko bari bavogereye site y’ubuhinzi yahujwe ngo ijye ihingwamo ibihingwa by’indobanure.

Yagize ati “Ikibazo uko giteye urabona mu buhinzi haba harimo site zatoranyijwe zigahingwaho ibihingwa byatoranyijwe, aho rero niho abo bahinzi bari batangiye kuvogera, kandi haragenewe guhingwa ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga. Nibyo twanze ko byabaho kuko ahantu hose ntihaba haratoranyijwe byumvikana ko ibijumba babihinga mu yindi mirima aho kwangiza site kuko na byo birakenewe.”

Akomeza agira ati “Abashobora kubura ibishingirizo bo harebwa uko icyo kibazo cyaganirwaho dufatanyije n’izindi nzego dukorana, ariko murabizi ko gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe cyatoranyijwe biri mu murongo wa Leta wo kongera umusaruro, no kwihaza mu biribwa kandi iba yashoyemo amafaranga menshi mu kubabonera imbuto, ifumbire n’ibindi.”

Ibijumba ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo nubwo hari aho byatangiye kongerwa agaciro mu kubikoramo ibisuguti n’inzoga, bikagira umwihariko wo kuba bikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamin B n’ibindi.

Kuri ubu mu Mujyi wa Musanze wegereye uyu Mirenge wa Muko, ikilo cy’ibijumba kigeze ku mafaranga 400 mu gihe icy’ibitoki cyo kiri kugura amafaranga 350.

Abaturage bavuga ko ibijumba muri iki gihe bifite inyungu kurusha ibishyimbo basabwa guhinga

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude