Inzara iratema amara mu bakobwa bakinira Inyemera WFC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi bakinira ikipe ya Inyemera Women Football Club, barataka inzara nyuma yo kumara igihe batazi uko umushahara usa.

Abakinnyi ba Inyemera WFC barataka inzara

Uko iminsi yicuma, ni ko mu mupira w’amaguru hakomeje kuvugwa ibibazo byinshi bishingira ku mikoro make. Gusa ibi bitandukanye no mu bahungu kuko ho baracyagerageza ugereranyije n’abagore.

Mu minsi ishize ibibazo byo kudahembwa byavuzwe kenshi muri AS Kigali Women Football Club irebererwa n’Umujyi wa Kigali.

Kuri ubu igezweho, ni Inyemera WFC irebererwa n’Akarere ka Gicumbi. Iyi kipe amakuru aturuka mu bakinnyi avuga ko abakinnyi bamaze amezi ane batazi umushahara n’uduhimbazamusyi twinshi.

Ikirenze kuri ibi kandi giteye impungenge, ni uko nta n’icyizere cy’uko umushahara uzaboneka mu gihe runaka.

Abaganiriye na UMUSEKE batifuje ko amazina ya bo ajya hanze, bavuze ko inzara ibatema amara, bakaba batanizeye ko mu gihe cya vuba bazahembwa.

Umwe ati “Ariko Sa ubu abayobozi bacu baba bumva tubayeho dute? Uzi ko nta n’impuhwe bagira. Gusa bamenye ko tubabaye.”

Undi ati “Amezi ane arirenze tutazi umushahara. Abayobozi bacu bajye baza batubwize ukuri apana ibindi bya buri gihe.”

Twifuje kuvugana na Munyankaka Ancille uyobora Inyemera WFC, ariko nta bwo yifuje kugira icyo avuga kuri ibi bibazo bivugwa mu ikipe abereye umuyobozi.

- Advertisement -

Iyi kipe iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona, inyuma ya AS Kigali WFC iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Aba AS Kigali WFC bijejwe guhembwa amezi abiri iki cyumweru

UMUSEKE.RW