Abakora mu nzego z’ubuzima bahawe ubumenyi mu kongerera umwuka abarwayi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Bamwe mu bafite ubumenyi mu byo kwita ku barwayi bakeneye umwuka wa oxygen, bagera kuri  68 baturutse ahantu hatandukanye bahawe ubumenyi bw’uko bagoboka ukeneye uwo mwuka bakoreshejwe imashini zabugenewe( PSA medical oxygen Plant).

Abahuguwe bahawe impamyabumenyi

Ni amahugurwa y’icyumweru yateguwe n’ikigo Build Health International agamije kurushaho kubafasha kumenya gutanga servisi nziza mu kongerera abarwayi umwuka no gukora izo mashini mu gihe zigize ikibazo.

Murekatete Pacific , asanzwe ari umuganga ku Bitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu bijyanye no mu buvuzi bwongera umwuka . Biomedical Technician) avuga ko amahugurwa bahawe mu gukoresha izo mashini azabafasha kurushaho gutanga serivisi inoze.

Ati” Nta bumenyi twari dufite, mu byo twiga harimo kuzikora zapfuye(Maintenance). Ibyo byuma mu byo twigamo harimo cillenders, amacupa yo gushyiramo oxygen, ntabwo nari nzi urwo ruganda, ( rutanga umwuka) narubonye banyohereje kurukoraho.

Ubumenyi nari mfite bwari hasi cyane  mu gukoresha PSA oxygen  Plant, twakoreshaga amacupa bisanzwe, tugaha abarwayi umwuka tuwukuye hanze […] Ariko uruganda ruhari, twabasha kugabanya oxygen hanze.”

Andrew L. Johnston, umuyobozi Mukuru wa ushinzwe Medical Oxygen Education And Training mu kigo Build Health International ( BHI ), agira ati: “Turahugura abatekinisiye 69, mu cyumweru cya mbere duhugura 21, mu cyumweru cya kabiri 20, na 28 mu cyumweru cya gatatu.”

Avuga ko mu gutegura aya mahugurwa bari bagamije kongerera ubumenyi abakora muri serivisi zo gutanga umwuka wa oxygen kwa muganga.

Ati” Aya mahugurwa twayateguye mu rwego rwo gufasha abatekinusiye, n’abanjeniyeri (Engineers) bakorera mu Bitaro bitandukanye  kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha imashini zitanga umwuka, PS A medical oxygen Plant.”

Akomeza avuga ko “Mu gihe cya covid-19 , mu Rwanda haguzwe imashini nyinshi zitanga umwuka wa oxygen , ziba zisaba ubumenyi buhambaye. Nka BHI kubera ko dufite ubunararibonye muri izo mashini zitandukanye, tukaba tubikorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, ku bufatanye na RBC, twaje gutanga ubufasha mu guhugura abatekinisiye n’abanjeniyeri mu gukoresha izo mashini.”

- Advertisement -

Umukozi wa RBC ushinzwe inyubako n’ibikoresho byo kwa muganga, Umutesi Francine, avuga ko ubumenyi abahuguwe bahawe, buzabafasha gutanga umwuka uri ku bipimo byizewe.

Ati” Dufite abantu bageze kuri 68 bahawe amahugurwa, tukaba twarakoze ubufatanye n’ibindi bigo ngo iki gikorwa gikorwe. Muri Biomedical engineering, ni ubumenyi bukiza mu Rwanda, budafitwe na bose. Intego ni uko abarwayi bo kwa muganga barembye babona umwuka wa oxygen ku rugero rwiza , rwemewe n’ibipimo Mpuzamahanga ariko cyane cyane.”

BHI ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza guhugura abatekinisiye n’abanjeniyeri bo ku Bitaro bitandukanye kugira ngo babashe kugoboka abarwayi.

 

Abahuguwe bahawe impamyabumenyi