Huye: Umusore yakubiswe n’inkuba ari kumwe na mushiki we

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Akarere ka Huye kari muri iryo bara ritukura cyane

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yakubiswe n’inkuba mu mvura nkeya yarimo kugwa, we yari mu kazi na mushiki we.

Akarere ka Huye kari muri iryo bara ritukura cyane

Byabereye mu Mudugudu w’Agasharu, mu kagari ka Cyarwa ho  mu murenge wa Tumba. Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko inkuba yakubise uriya musore hari kugwa imvura nkeya.

Ati “Inkuba yakubise Habiyaremye Jean de Dieu ari hanze, harimo kugwa imvura nkeya.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yariho ashingirira (ahembera) ibishyimbo aho yaherezwaga ibiti na mushiki we, gusa ku bw’amahirwe uwo mushiki we ntabwo inkuba yamukubise.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya CHUB ngo ukorerwe isuzuma.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye