Kambogo wegujwe ku buyobozi yasabye imbabazi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Kambogo Ildephonse wari Mayor wa Rubavu

Uwahoze ayobora Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye imbabazi ku makosa akomeye yirukaniwe.

Kambogo Ildephonse wayoboraga  Rubavu yasabye Imbabazi

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, nibwo amakuru y’iyeguzwa ry’uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yamenyekanye.

Ni nyuma y’inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere yateranye maze ifata icyo cyemezo.

Abinyukije kuri twitter, Kambogo Ildephonse, yemera amakosa yakoze,akayasabira Imbabazi.

Yagize ati ” Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji z’Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye.

Akomeza ati “Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE,Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Rubavu, Dr Kabano Ignace, yavuze ko yirukanywe kubera kutubahiriza inshingano.

Ati “Nta bindi twinjiramo cyane kuko ubu biri mu nzira z’amategeko kugira ngo hasohoke itangazo, ariko ni uko byagenze.”

Yakomeje ati “Ni uruhurirane rwa byinshi, ubuyobozi bw’iki gihugu ni ubuyobozi bushingiye ku muturage, uwananirwa gufasha umuturage cyangwa ushobora kunanirwa inshingano tubipimira ko adashoboye gufasha umuturage, turahari kugira ngo tubungabunge gahunda y’Igihugu yo kurengera umuturage.”

- Advertisement -

NGAYA AMAKOSA MAYOR KAMBOGO YAKOZE

Mu makosa uyu muyobozi yirukaniwe harimo kuba atarahaye agaciro imiryango y’abafite ababo bishwe n’ibiza.

Amakuru avuga ko hari abishwe n’ibiza bashyinguwe mu biringiti nyamara we yari yavuze ko bashyizwe mu masanduku.

Ikindi ni uko mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ibiza  mu Karere ka Rubavu, warimo n’umukuru wa guverinoma, Dr Edouard  Ngirente, abantu batunguwe no kuba umuntu yarajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshye.

Aya makosa n’andi atandukanye yatumye inama njyanama itakwihangana ifata icyemezo cyo kumukuraho.

Icyakora Kambogo Ildephonse ashimirwa kuba ari umwe mu bayobozi bakoranaga neza n’itangazamakuru ryaba irikorera muri Rubavu n’ahandi.

Ubu uyobora Akarere ka Rubavu ni uwari wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW