Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze abantu babiri bafitanye isano n’ubwicanyi bwabereye mu Karere ka Gisagara, mu cyumweru gishize.
RIB yafashe uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, ubwicanyi bwabaye tariki 12/05/2023.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwanafashe Hagenimana Candida bikekwa ko ari we watumye Habimana kwica bariya bantu, kubera amakimbirane bari bafitanye na we ashingiye ku mitungo.
Aba bombi bafashwe tariki 13/05/2023 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ivuga ko umuntu wese uvutsa ubuzima undi ari icyaha cy’ubugome gihanwa bikomeye n’amategeko, ahana ibyaha mu Rwanda.
Uru rwego rwibutsa abaturage ko ntawemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera, kugira ngo zibakiranure.
Andi makuru UMUSEKE wamenye…
Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine ni umukecuru ufite imyaka 65, yicanywe n’umwana we Tuyihorane Jean w’imyaka 21.
- Advertisement -
Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Sagahungu, Akagari ka Cyamukuza, mu murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara.
Ukekwaho kwica bariya bantu, avuga ko bamubangamiraga, bagatuma adahabwa umugabane w’isambu Sekuru yamuhaye.
Nsanzimana Theogene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, yabwiye UMUSEKE, ko umuhungu witwa Habimana, Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine yari abereye Nyinawabo, ngo yari yaje kumusura ari kumwe n’undi muntu, Nyirabavakure arabacumbikira.
Bukeye, basanze Nyirabavakure Vestine n’umuhungu we bishwe, kandi bariya bari bamusuye, bagiye.
Nsanzimana Theogene yavuze ko basaba abaturage kwandika imyirondoro y’abashyitsi kuko biri mu byatumye abakekwaho buriya bugizi bwa nabi bafatwa.
UMUSEKE.RW