USA: Bienvenu Kayira yakoze indirimbo yandikiye mu bitaro- VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuramyi Bienvenu Kayira afite indirimbo 11

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bienvenu Kayira utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we, yakoze indirimbo y’ishimwe yandikiye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka y’imodoka yari imutwaye ubuzima.

Umuramyi Bienvenu Kayira afite indirimbo 11

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Imana itajya itsindwa, badakwiye gucika intege mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku wa 29 Ukuboza 2019 nibwo uyu muhanzi yakoze impanuka ubwo yari kumwe n’umubyeyi we (Papa) gusa Imana ikinga ukuboko.

Avuga ko ubwo yari aryamye mu bitaro atazi uko ejo hazaba hameze Imana yamwibukije ko ihorana nawe ibihe byose.

Ati “Mu isaha y’umwijima, agahinda ari kenshi, ubuzima burangiye nabonaga iherezo ryanjye.”

Amagambo yavuganye n’Imana icyo gihe ngo niyo yashibutsemo indirimbo ” Imana Ntiyatsinzwe.”

Ati ” Nibwo numvise aya magambo yose aza, ubutumwa rero ni uko tudacika intege mu gihe duhuye nibitugoye.”

Yongeraho ko “Twibuke ko turikumwe n’umugabo ushoboye byose, tumuhange amaso maze nawe azikorera imitwaro atwambutse amazi menshi asuma arizo ntambara duhura nazo.”

Mu gihe amaze mu muziki ahamya ko yungutse inshuti nyinshi, kwihangana, kubarira no guca bugufi.

- Advertisement -

Kayira avuga ko nyuma y’indirimbo “Imana Ntiyatsinzwe” hari izindi nshya yitegura gushyira hanze zizahembura imitima ya benshi.

Mu buryo bw’amajwi “Imana Ntiyatsinzwe” yakozwe na Producer Nicolas, David inonosorwa na Carey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, naho amashusho atunganywa na Kavoma.

Bienvenu Kayira azwi mu ndirimbo zirimo “Niwe umara irungu”, “Yesu Jina Kubwa”, “Nisanze mu rukundo rwawe”, “Mu muryango w’Imana” n’izindi zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Reba hano “Imana Ntiyatsinzwe” ya Bienvenu Kayira

Imodoka yari itwaye Kayira n’umubyeyi we
Yateguje indirimbo nshya zizahembura benshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW