U Rwanda rugiye kwakira ibihembo n’iserukiramuco byateguwe na Trace Africa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imikoranire ya Trace Africa n'u Rwanda yitezweho kumenyekanisha isura y'Igihugu

Televiziyo mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo bikomeye.

Imikoranire ya Trace Africa n’u Rwanda yitezweho kumenyekanisha isura y’Igihugu

Ni ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.

Bizahurirana n’isabukuru y’imyaka 20 Iyi televiziyo ikomeye ku ruhando mpuzamahanga izaba yizihiza.

Itangwa ry’ibi bihembo rizabimburirwa n’Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali gisozwe n’ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Kigali Arena.

Ni ibihembo bizibanda ku banyamuziki, abahanzi na ba rwiyemezamirimo bubatse izina rikomeye ku Isi mu ruganda rwa muzika baba abo muri Afurika ndetse n’abo muri Diaspora Nyafurika.

Ibyo birori bizaba bigizwe n’amasaha 3 y’imiziki idahagarara izerekanwa imbonankubone kuri televiziyo ku wa 21 Ukwakira.

Ibyo birori bizataramamo abahanzi b’ibyamamare nyafurika cyangwa bafite inkomoko kuri uyu mugabane, bamaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi.

Bizitabirwa n’abarenga 7,500 barimo abahanzi, abafana b’imena, abavuga rikijyana, abahanzi b’imideli, n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika no ku Isi yose.

Trace Africa ivuga ko gukorana n’u Rwanda ari ingirakamaro kubera ko rufite ibyangombwa byose ngo rube ihuriro ry’imyidagaduro na Siporo muri Afurika.

- Advertisement -

Iki kigo kivuga kandi ko kiyemeje gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda kugira ngo kizamure ijwi ryabo.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Trace Africa, Olivier Laouchez yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikora ku buryo abakigana babona ibyo bakeneye byose, kandi kikaba cyariyemeje guteza imbere siporo n’imyidagaduro.

Ati ” Nta bundi buryo bwaruta ubu twari kubona bwo kwizihiza isabukuru yacu y’imyaka 20 twishimira intambwe ikomeye y’iki kigo gitangaza imiziki mishya n’imico itandukanye.”

Jeannette Karemera, Umuyobozi wa Rwanda Convention Bureau yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibirori byateguwe na Trace Africa, ari indi ntambwe ruteye.

Ati: “ Mutekereze ko mu myaka iri imbere abantu bazajya bavuga ko amaserukiramuco y’abahanzi b’Afurika yateguwe na Trace yabanje gukorerwa mu Rwanda! Turishimira iyo mikoranire”

Karemera yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Trace no mu yindi mishinga.

Yemeza ko mu mikoranire y’u Rwanda na Trace Africa hazarebwa ibice abikorera ku giti cyabo bashobora gufashamo Leta kugira ngo ayo mahirwe ntiyikubirwe nayo gusa.

Abahanzi nyarwanda basabye ko kiriya kigo cyafungura amarembo ku buryo bwagutse kikajya gitambutsa ku bwinshi imiziki yabo kugira ngo babashe gushashagirana mu ruhando rwa Afurika n’Isi muri rusange.

Byitezwe ko ibyo birori bizabamo ibikorwa birimo urugendoshuri ndetse no kwerekana ibiri kubera mu Rwanda mu bice bitandukanye bya Afurika, i Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Bwongereza, Brazil, Inyanja y’u Buhinde na Carayibe.

Bizerekanwa mu bihugu birenga 180 byo ku Isi, aho itangwa ry’ibihembo rizanagaragazwa kuri televiziyo zinyuranye zisanzwe no ku miyoboro y’abafatanyabikorwa bakoresha imirongo y’ibyogajuru.

Jeannette Karemera yemeza ko u Rwanda rumaze kuba igicumbi cyo kwakira inama zikomeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW