Karasira Aimable yateye utwatsi Abaganga bamusanze muri gereza ngo bamusuzume  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umunyamategeko wa Karasira avuga yiyemerera ko atasuzumirwa indwara zo mu mutwe muri gereza
Raporo y’Itsinda ry’abaganga batatu ivuga ko uburwayi bwe butamubuza gutekereza
*Karasira ngo asaba  kuvurwa aho gusuzumwa

Umunyamategeko wa Karasira Uzaramba Aimable, Me Kayitana Evode, yatangaje ko itsinda ryagiye gusuzumira umukiriya we muri gereza, ryagarutse ritamususumye kuko yanze gusuzumirwa indwara zo mu mutwe muri gereza, asaba kujyanwa i Ndera.

Kuwa 4 Kamena  2023, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko Karasira Aimable izwi nka Prof.Nigga habaho itsinda ry’Abaganga risuzuma niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyemezo cy’Urukiko cyavugaga ko hagomba gushyirwaho abaganga batatu mu bitaro by’i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

Ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, CARAES Ndera, muri raporo yakozwe na  Dr Rukundo Muremangingo Arthur  kuwa 5 Gicurasi 2023 ,ivuga ko Karasira Uzaramba Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye kandi akeneye kwitabwaho n’abaganga.

Ibyo Bitaro bivuga ko yitaweho n’abaganga kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 04 Gicurasi 2023 bamusangamo indwara zikomeye, asangwamo indwara ya  “Sydrome depressif chronique” byemezwa ko ahorana ihungabana, kubura ibitotsi no guhangayika n’ibindi.

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zemeje ko Karasira afite “troubles de la personnalité paranoïde” indwara yo mu mutwe aho abayifite batekereza ko babangamiwe, batotezwa bigaherekezwa no kugira amagambo akarishye ku bantu bumva ko babifuriza inabi.

CARAES- Ndera yemeje ko Karasira Aimable akwiriye gukurikiranwa n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe ahantu hatekanye.

- Advertisement -

Icyakora Raporo yakozwe  yakozwe na  Dr Rukundo Muremangingo Arthur, ubushinjacyaha bwavuze ko ifite inenge kuko yakozwe n’umuntu umwe kandi bivugwamo  abantu batatu, busaba ko hakorwa  indi.

Prof Maitre Evode Kayitana uburanira Karasira Aimable, mu kiganiro n’UMUSEKE,yatangaje ko nyuma yaho urukiko rwemeje ko Karasira yakongera gusuzumwa, umukiriya we yanze gusuzumirwa muri gereza, asaba kujyanwa iNdera, mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe.

Ati “ [..] Urukiko rwongera rutegeka ko hashyirwaho abaganga batatu, babashyiraho ariko kugira ngo bamujyane iNdera mu Bitaro,amareyo iminsi irindwi nk’uko twari twabisabye kuko mu bihugu by’amahanga bigenda, nko mu Bwongereza niko bigenda ko umuntu ajya mu Bitaro akamarayo iminsi irindwi.”

Akomeza ati “Aho kugira ngo babigenze gutyo, nkuko n’ubwa mbere dogiteri Arthur yari yabigenje, yari yamusuzumye mu minsi itandatu, ahubwo iryo tsinda ry’abaganga ryari ryagiye, ryamusanze iMageragere, rivuga ko rigiye kumusuzumirayo, hanyuma nawe ababwira ko ashaka kujya gusuzumirwa kwa muganga kuko ariko bigenda nta muntu usuzumirwa muri gereza, ko nta muntu wasuzumwa iminota mirongo itatu.”

Me Evode Kayitana avuga ko iryo tsinda ry’abaganga ryakoze raporo   yita “Inyandiko mpimbano” kuko ryavuze ko uburwayi bwe butamubuza gutekereza.

Ati “Abaganga bahita bagenda, bajya gukora raporo ,batamujyanye kumusuzuma, banashingira ku byo babonye mbere kandi muri abo baganga harimo uwa CHUK udakorera n’iNdera , utarigeze umubona bwa mbere,bakora raporo bavuga ko arwaye uburwayi bwo mu mutwe ariko ko butamubuza gutekereza.”

Umunyamategeko wa Karasira avuga ko iyo raporo atazayemera kuko yakozwe mu buryo butari ubwa kinyamwuga, atigeze asuzumwa.

Ati “ Ibyo bashingiraho ngo ubwa mbere bari baramurebye iNdera, mu minsi iatandatu yahamaraga asuzumwa na dogiteri Arthur,uwitwa Dogiteri Mudenge we ntiyari ahari , ibyo  yanditse n’ibyo atazi, atanabonye , umuntu yakwita nk’inyandiko mpimbano.”

Mu ibarurwa  yo kuwa 15 Kamena 2023, umunyamategeko wa Karasira,Prof Me Evode Kayitana, yamenyesheje abarimo ubushinjacyaha bw’uRwanda ,ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, avuga ko umukiriya we atasuzumirwa muri gereza kuko atari ibitaro, kuko umukiriya we asanganywe ibibazo by’uburwayi birimo agahinda gakabije, bitatuma ahabwa akato.

Avuga ko ikifuzo cy’umukiriya we  ari uko yajyanwa mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe kuvurwa.

Akomeza ati “ Dusaba yuko ajyanwa kwa muganga nkuko bwa mbere yari yajyiyeyo, iyo raporo yakozwe ajo bundi igateshwa agaciro.Ikindi twanasabye ni uko yajyanwa mu Bitaro nk’uko dogiteri Arthur yabimusabiye,kuko abona uburwayi bwe bukwiye kwitabwaho, akajyanwa mu Bitaro kuvurwa, atari agusuzumwa.Akahamara igihe dogiteri Arthur azatagena kuko niwe muganga we Karasira ashaka ko amwitaho.

Karasira Aimable aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha.

TUYISHIMIRE RAYMOND/& NKUNDINEZA JEAN PAUL /UMUSEKE.RW