Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Nyabihu yishwe n’abagizi ba nabi, nyuma yo kumukubita bamukekaho kwiba ibigori, bamujugunya mu buvumo.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri (saa 6H00), ukaba warasanzwe mu buvumo buherereye Mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana, MANITEZE Jean d’Amour, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku munsi w’ejo biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati “Amakuru nayamenye mu gitondo, mpamagawe n’umuyobozi w’umudugudu, nawe wari uhawe amakuru n’umusaza wari ugiye gushaka inkwi mu ishyamba,aza kubona umurambo aho, araduhamagara. Turahagera dusanga nibyo, duhamagara inzego zibishinzwe ziraza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana, avuga ko hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati “Mu bakekwa barafashwe, ubu biri mu nzego zibishinzwe. Twasanze yakubiswe, abakekwa baratwawe,dutegereje kuzamenya ikizava mu butabera.Hafashwe abantu batandatu.Umurima bikekwa ko yakubitiwemo,agiye kwiba ibigori nyirawo yahise acika , kugeza ubu turacyamushakisha.”
Gitifu Maniteze yagiriye inama abaturage kwirinda kwihanira bagategereza inzego zibishinzwe kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.
Ni mu gihe abakekwa bari kuri Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo bakorerwe dosiye zishyikirizwe RIB.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW