Umugabo witwa Jean Marie uri mu kigero cy’imyaka 32 wo mu Karere ka Ngororero akurikiranyweho kwica umugore witwa Muhawimpundu Angelique , nawe uri mu kigero cy’imyaka 28 amukase ijosi.
Ibi byabaye kuwa 29 Nyakanga 2023,bibera mu Kagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira.
Amakuru avuga ko umugore nyuma yo kugirana nawe amakimbirane yari yarahakunaniye iwabo, ariko agiye kumucyura asanga iwabo badahari amwicirayo.
Bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru wa RADIO/TV1 ko uyu mugabo ukekwa yari asanzwe atoteza umugore we.
Umwe ati “Umugabo yikora saa tatu z’umugoroba(saa 21h00), aza kumucyura iwabo,ahageze nta wundi muntu uhari ari we mudamu uriyo,yaraje amutera icyuma mu mutwe,amukata ijiosi,yahise amurambika aho ngaho, aragenda.”
Undi nawe ati “Bahoraga bafite amakimbirane aho ngaho,yamutotezaga amubwira ko azamwica,akajya amuhunga,akaza mu rugo iwanjjye.”
Aba baturage bifuza ko uyu mugabo urubanza rwe rwashyirwa mu ruhame kandi agahabwa igihano gikomeye kuruta ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira,Musabyimana Japhet,yatangaje ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.
- Advertisement -
Ati “Twahise tumufata,tumushyikiriza polisi sitasiyo ya gatumba ndetse nayo yamaze kumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza mu bugenzacyaha.”
Aba bombi bari babanye imyaka 10 babana mu buryo bwemewe n’amategeko ariko nta mwana babyaranye.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW