AS Kigali y’Abagore yisubije Mukeshimana Dorothée

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na AS Kigali Women Football Club akerekeza muri Rayon Sports Women Football Club, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagore, Mukeshimana Dorothée yagarutse mu kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Mukeshimana Dorothée yagarutse muri AS Kigali WFC

Mu mezi atandatu ashize, ikipe ya Rayon Sports WFC ni bwo yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bari bavuye muri AS Kigali WFC. Muri aba harimo Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette, Sifa na Imanizabayo Florence.

Bamwe muri aba bakinnyi bose, bari basinye amasezerano y’amezi atandatu yo gufasha ikipe ya Rayon Sports WFC kuzamuka mu cyiciro cya Mbere.

Nyuma yo gusoza amasezerano, Mukeshimana Dorothée ukina hagati mu kibuga ashyira imipira ba rutahizamu, yagarutse mu kipe yamuzamuriye izina, AS Kigali WFC.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi azajyana n’iyi kipe muri Uganda mu mikino Nyafurika yo gushaka itike yo kuzakina CAF Women Champions League.

Mukeshimana amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be bazajyana muri iri rushanwa.

Yafashije Rayon Sports WFC kuzamuka mu cyiciro cya Mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW