Gasabo: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Sinarutumye Anthere uri mu kigero cy’imyaka 56 wo mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho kwica anize umugore witwa Mukangarambe Eugenie w’imyaka 40 babyaranye.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa mbere tariki ya 7 Kanama 2023, bibera mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Akamatamu, Umudugudu wa Nyarukurazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akamatamu, Mukaruyange Athanasie, yabwiye UMUSEKE ko urwo rugo rwari rusanzwe rubana mu makimbirane.

Yagize ati “Bari basanzwe batumvikana, bafitanye amakimbirane ku ashingiye ku mitungo, mu gicuku bujya gucya aramwica.”

Gitifu Mukaruyange  avuga ko nubwo iperereza ritarabihamya ariko bikekwa ko yamwishe amunize.

Amakuru avuga ko umugabo yari asanzwe ifite inshoreke ebyiri mu kandi Kagari, akaba  yasahuraga umutungo w’ urugo akawujyana kuri izo nshoreke.

Andi makuru ni uko uwo mugabo yari yarigeze kugurisha imodoka, abwira umugore ko amafaranga bayamwibye biteza umwiryane.

Gitifu Mukaruyange agira inama abaturage yo kujya birinda amakimbirane kandi bagatangira amakuru ku gihe.

- Advertisement -

Ati “Inama tugira abaturage ni uko batakomeza kugirana amakimbirane kandi bakajya batangira amakuru ku gihe. Uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo tumenye nk’ibyo byose by’amakimbirane, dufite umugoroba w’umuryango, inshuti z’umuryango.

Igihe rero tumenye ko umuryango nkuwo ubana mu buryo bw’amakimbirane, izo nzego zose turafatanya tukaziganiriza, twabona birenze tukabagira inama yo kuyoboka inkiko kugira ngo twirinde imfu za hato na hato.”

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Jabana mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, ejo ukazashyingurwa.Nyakwigendera asize abana batatu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW