Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United, bwongeye kwemeza ko iyi kipe itarava ku isoko kuko igiye kongeramo rutahizamu utanga ibisubizo birenze iby’abahari ubu.
Harabura iminsi itatu gusa kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda, rifunge, kuko rizafunga tariki 28 Kanama Saa sita z’ijoro.
Kugeza ubu, hari amakipe akina shampiyona y’u Rwanda, ataruzuza umubare w’abakinnyi yifuza bijyanye n’imyanya asigaranye.
Muri izo kipe, harimo Gasogi United ikiri gushaka ibindi bisubizo mu gice cy’ubusatirizi. Ibi byemejwe n’umuyobozi w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles, KNC na Kirasa Alain uyitoza.
Kirasa yagize ati “Dufite ikibazo sinabura kukivuga. Ndashaka rutahizamu ushobora kugumana imipira, ni byo twari twamusabye [Djoumekou] mbere kuko dufite abakinnyi bo ku mpande no hagati beza. Bisaba ko bamuha iyo mipira akayigumana akaba yabakinisha kugira ngo abe ari bo baduha ibisubizo byinshi.”
Yongeyeho ati “Ntabwo turafunga isoko kuko mu minsi iri imbere tuzashaka undi rutahizamu.”
KNC yunze mu ry’umutoza we, ahamya ko mbere y’uko isoko rifunga, Gasogi United izongeramo rutahizamu ukina ahazwi nko ku icyenda.
Ati “Rwose araza [umutoza] kumubona nahumure. Kuko natwe turabireba, dukunda intsinzi. Ntabwo imikino ibiri ushobora guhusha ibitego nka biriya ngo utekerezo ko uzarangiza umwaka w’imikino. Ndaterekeza ko byanze bikunze tugomba gushaka undi nimero 9.”
Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isoko rifunge, bizeye ko bazaba babonye igisubizo gikwiye.
- Advertisement -
Ati “Ntekereza ko dufite benshi bahari, ariko ni abatoza bahitamo. Hari uri buhagere muri iri joro [ry’ejo hashize] mu ma Saa tanu. Turatekereza ko ashobora kuduha ibindi bisubizo.”
Kimwe mu byo KNC yavuze cyagoye rutahizamu Max Well Djoumekou Ravel, ari uburyo bw’imikinire bwahindutse kuko ubu Gasogi United ifite abakinnyi beza bo hagati batindana imipira baba bashaka gukinana na rutahizamu uwugumana kugira ngo bareme uburyo bw’ibitego.
Gasogi kandi, iravugwamo Mbirizi Eric ukina hagati uherutse gutandukana na Rayon Sports kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.
Iyi kipe yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, mu gihe uwa Mbere yari yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW