Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique , (MINUSCA), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira ,bambitswe imidari y’ishimwe.
Ni umuhango wabereye mu kigo kibamo aba bapolisi b’u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU 3-1) giherereye mu Mujyi wa Bangassou,
Wayobowe n’Umuyobozi wungirije w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (UNPOL), Commissioner of Police (CP) Habi Garba.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Guverineri w’Intara ya Mbomou, Bengwere Pierrette, uhagarariye Inyungu z’u Rwanda muri Centrafrica ,Olivier Kayumba n’abandi bari bahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique ,CP Garba, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo igira uruhare mu guharanira ko amahoro yimakazwa ku Isi yose, bitewe n’uburyo rwohereza inzego z’umutekano ahantu hatandukanye ku isi mu bikorwa byo kuyabungabunga.
Yagize ati: ”Tuzirikana uruhare rw’u Rwanda mu guharanira amahoro ku isi yose. Ni igihugu twizera, bigashimangirwa n’imirimo ikorwa n’abo mu nzego z’umutekano zacyo kuko barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura, bituma tubagirira icyizere ndetse n’abaturage bashinzwe kugarurira amahoro bakabiyumvamo. ”
Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU 3, yavuze ko yishimiye kwakira abashyitsi baje mu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe abapolisi abereye umuyobozi.
Yavuze ko imirimo aba bapolisi bashinzwe yo kurinda abaturage b’abasivili bayikora nk’uko biri mu nshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Yagize ati”Inshingano zacu ziri mu murongo ujyanye n’ubutumwa turimo bw’umuryango w’abibumbye nko kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza ahantu hose harimo kubera ibikorwa n’imirimo yo gufasha abaturage bakeneye ubufasha mu by’imibereho myiza y’abaturage, tuyikorera hamwe nk’ikipe kandi igakorwa kinyamwuga no mu kinyabupfura.”
- Advertisement -
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, izindi nzego z’umutekano bahuriye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Centre Afrique ndetse n’abaturage ku bufatanye babagaragariza kandi biri mu bibafasha gusohoza neza ishingano zabo zo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Aba bapolisi b’u Rwanda 180 bamaze amezi 11 bageze muri uyu mujyi wa Bangassou, bagize rimwe mu matsinda ane y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centre Afrique, bose hamwe bagera kuri 640 n’abandi 70 badakorera mu matsinda (IPOs).
Bakora imirimo itandukanye umunsi ku wundi irimo kurinda abaturage, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye, bakanakora ibikorwa bitandukanye bibahuza n’abaturage nk’umuganda rusange, ubuvuzi, ibiganiro mu baturage bigamije kubakangurira kwicungira umutekano n’ibindi.
RNP WEBSITE
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW