Gicumbi: Urukiko rwemeje ko abari bakomeye mu buyobozi bafungwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwemeje ko  abayobozi 5 bakekwaho icyaha  cy’ubufatanyacyaha, icyaha cyo kunyereza Umutungo, gukoresha no guhindura inyandiko mpimbano bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi,ryabaye kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 24 Ugushyingo 2023  rwemeje ko  Kanyangira Ignace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Al Bashir Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga,Niyoniringiye Félicien, Irambona Françoise, na Kurujyibwami  Célestin abo bose bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko rwemeje ko Muhanguzi Godfrey, w’imirimo rusange mu Karere ka Huye, Mugisha Denis, na Bavugirije Jevena bafungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze bakajya bitaba Urukiko uko rubahamagaje.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko iryo tsinda ry’abayobozi Urukiko rwafunze, avuga ko bakekwa kunyereza amafaranga y’ingurane yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo yabo mu ikorwa ry’umuhanda.
Ayo makuru avuga kandi  akavuga ko aba bayobozi bafashe intonde z’abaturage bagombaga kubona ingurane basinya mu mwanya w’abo baturage bahamya ko ayo mafaranga y’ingurane Leta yabageneye bayafashe.
Gusa nta rwego rwa Leta rwari rwemeza ayo makuru ndetse n’Urukiko ntabwo rwabihamije usibye kubakekaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza Umutungo gukoresha no guhindura inyandiko mpimbano.
Aba bayobozi batawe muri yombi Taliki ya 31 Ukwakira 2023, cyakora bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bavuga ko nyuma y’ifatwa ry’abo bayobozi, byageze Taliki ya 02 Ugushyingo 2023 babona Gitifu Bizumuremyi Al Bashir abakoresheje Inama mbere ya saa sita, nyuma yaho ntabwo yongeye kugaruka mu kazi bumvise yongeye gufungwa.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW