André Landeut yabonye akazi muri Bénin (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’Umubiligi, Alain-André Landeut utarahawe agaciro n’ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye ikipe ya Gisirikare muri Bénin yitwa Adjidja Football Club.

Mu myaka ibiri ishize, ni bwo uwahoze ari umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko iyi kipe yo ku Mumena yabonye umutoza ukomoka mu Bibili witwa Alain-André Landeut unafite inkomoko muri Répubulika Iharanira Demokaraski ya Congo, DR Congo.

Gusa nyuma y’igihe gito, hagati y’iyi kipe na Landeut hari ibyo batangiye kudahurizaho ndetse bituma iyi kipe itandukana n’uyu mutoza adasoje amasezerano ye.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Alain yahise abona akazi mu kipe ya Gisirikare muri Bénin yitwa Adjidja Football Club ikinira kuri Stade Omnisports de Toffo.

Uyu Mubirigi, yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice uzarangira muri Kamena 2025.

Akimara gusinya aya masezerano, Landeut yasabwe kuzafasha iyi kipe kuza mu makipe ane ya mbere mu gice iherereyemo kuko shampiyona yo muri Bénin ikinirwa mu bice (Zone) buri kipe iherereyemo.

Muri iyi shampiyona, amakipe abaye aya Mbere muri buri zone, ahita azamuka akajya gukina n’andi ane aba yabaye mu bindi bice.

Iyo izo kipe zose zamaze guhagararira uduce ziba zavuyemo, zikina imikino ya kamarampaka (Play-off) mu cyitwa Super League.

Buri kipe ikina imikino 48 muri iyi shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Bénin. Iyi Super League izakinwa muri Gashyantare 2025.

- Advertisement -

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza yemerewe agahimbazamusyi ka Hana n’ibihumbi 5$ mu gihe yaba abashije kugeza Adjidja FC mu makipe ane ya mbere azakina Play-Offs. Azahabwa kandi ibihumbi 20$ mu gihe yaba abashije kuyihesha itike yo kuzakina imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya Mbere iwa yo (CAF Champions League).

Bimwe mu bikubiye mu masezerano ye, ni uko mu gihe yabona ikipe hanze y’Igihugu imuha ibyisumbuye ku byo ahabwa, yazahita asesa amasezerano nta mananiza abayeho. Ibi ariko bikaba byakorwa muri Kamena 2024.

Alain-André Landeut, yanyuze mu makipe manini arimo nka DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anayisigira igikombe cy’Igihugu.

Yaciye muri Kiyovu Sports. Mu myaka ibiri yahamaze, yayihesheje umwanya wa Kabiri muri iyo myaka ibiri n’igikombe cya Made in Rwanda cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Mu zindi kipe yatoje, harimo CIK Kamsar FC, Santoba FC, Satelite FC, zo muri Guinéa Conakry, Berekum Chelsea FC yo muri Ghana, AS Kaloum yo muri Guinéa Conakry n’izindi.

Yatoje kandi iwabo mu Bubiligi mu makipe arimo Union Saint Gilloise nk’umutoza wungirije, RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19 na Union Saint Gilloise y’Abatarengeje imyaka 17. Yabaye kandi muri Royal White Star Bruxelles yo muri iki Gihugu n’ubundi.

Bari bafite akanyamuneza
Alain-André Landeut yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice
Ubwo yari yicaye mu biro by’ikipe
Ku meza yasinyiweho amasezerano
Nyuma yo gusinya amasezerano, bahanye ukuboko
Impande zombi zamwenyuraga nyuma yo gusinya amasezerano
Imodoka y’ikipe ni yo yaje kumufata
Ubwo yari amaze kugera muri Bénin
Ubwo yari amaze gusinya amasezerano muri Adjidja FC
DCMP yayisigiye igikombe cy’Igihugu
Kiyovu Sports yayisigiye igikombe
Mu Rwanda yahasize amateka meza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW