Abahinzi b’imboga n’ibigori mu buryo bwa kijyambere bahuriye muri koperative ya COMALEKA mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko ubuhinzi bwabavanye mu bukene nyuma y’ubufasha bagiye bahabwa na Saemaul Foundation (SMUF) yo muri Koreya y’Epfo.
Ku wa 28 Ugushyingo 2023 nibwo abahuriye muri Koperative ya COAMALEKA basoje amahugurwa yari amaze amezi 9.
Aba bahinzi banatashye ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’ibigori bugezweho bubakiwe n’uwo mufatanyabikorwa.
Ntamuhanga Joseph, umuhinzi wo mu Murenge wa Karama yavuze ko aya mahugurwa yabafashije kongera umusaruro w’imboga n’ibigori.
Ati “Twahuguwe ku micungire myiza ya koperative no gutegura igenamigambi ku byo dukora, ku buryo niba uri guhinga utagomba kubikora mu kigare uko wiboneye ahubwo ukamenya gushyira kuri gahunda ibintu byawe neza.”
Ntamuhanga avuga ko kuva bahabwa aya mahugurwa habaye impinduka zifatika aho umusaruro wavuye kuri toni 3.5 kuri hegitari bakaba biteguye gusarura byibura toni zisaga Zirindwi.
Nyirandimubanzi Seraphine nawe ati ” Umusaruro wacu uri kwiyongera, ubu turateganya kujya kuri 7 kuko ibigori byacu bimeze neza, badufashije kubona amafumbire ku gihe, batwungura ubumenyi mu buhinzi n’ibindi ntarondora.”
Abagize iyi Koperative bahamirije UMUSEKE ko nta mpungenge z’aho kubika umusaruro kuko Saemaul Foundation yabubakiye ubuhunikiro bwagutse kandi bwujuje ibisabwa.
Uyu yagize ati ” Ntabwo tuzongera gufatiranwa n’abaguraga umusaruro wacu ku mafaranga macye kubera kubura aho tuwubika, ubu nta mpungenge tugiye kurushaho gutera imbere.”
- Advertisement -
Moon Sunghye, Umuyobozi wa Saemaul mu Rwanda yavuze ko aba bahinzi bitezweho gusangiza ubumenyi bagenzi babo kugira ngo bashyire itafari mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa.
Yavuze ko bigishijwe gukora ubuhinzi bya kinyamwuga, kumenya imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda.
Ati “Ubu bazi guhuza ibikorwa by’ubuhinzi n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’uburyo bwo kuyobora koperative.”
Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko ibikorwa bya Saemaul birimo amahugurwa yahawe abahinzi n’ibikorwaremezo byubatswe byivugira.
Ati ” Batanze amahugurwa, batanga inyongeramusaruro ndetse barangije bubaka ubuhunikiro n’ubwanikiro. Muri urwo ruhererekane mu buhinzi, turabashimira ibikorwa byabo.”
Niyongira yasabye abaturage kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe bagakora ubuhinzi bw’umwuga bagaca ukubiri n’ubuhinzi bwa gakondo.
Koperative ya COAMALEKA ni imwe mu zikomeye mu Karere ka Kamonyi ikaba igizwe n’abanyamuryango 964 bose bakaba barahawe amahugurwa na SAEMAUL Global Foundation.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kamonyi