Gicumbi: Abaturage bibumbiye mu itsinda rya Twisungane rikorera ubuhinzi mu Murenge wa Kageyo, bavuga ko bashishikajwe cyane no kuva mu buhinzi gakondo, bakitabira ubwa Kijyambere bikomotse ku nkunga bahawe Iturutse ku musaruro w’ubworozi bw’ingurube.
Bavuga ko Mbere bahinganga bagasarura intica ntikize kubera guhinga nta fumbire bafite, kutagira amaterase y’indinganire, kutamenya uko bavanga ifumbire y’ imborera niy’ imvaruganda, gusa barabyigishijwe, banahabwa amatungo magufi , imbuto y’ ibigori, kuri ubu bafite Indoto zo kurushaho kwikura mu bucyene, bagahinga kijyambere.
Uwitwa Ntezimana Pacifique utuye mu Mudugudu wa Gatuna, mu kagari ka Nyamiyaga ho murenge wa Kageyo, avuga ko ubusanzwe yacaga inshuro mu mirima y’abandi, kubera umurima we utabashaga kwera ngo abone umusaruro umufasha gutunga Abana be.
Agira ati” Njye nari mfite umurima, ariko sinabashaga kubona ifumbire y’ imborera, nta mugabo ngira kuko yarantaye anziza ko twabyaranye umwana ufite ubumuga ahita yigendera avuga ko iwabo batabyara ibimuga, nta musaruro nagiraga .
Ariko umworozi w’ Ingurube yampaye ihene, bananyigisha guca amaterasi no gucukura imyobo, maze mbona ifumbire nziza y’imborera, kuri ubu umusaruro watangiye kuboneka”.
Musabyimana Claudine nawe atuye mu kagari ka Nyamiyaga mu murenge Kageyo, avuga ko mbere bahinganga buri wese ku giti cye ntibabone umusaruro ubafasha kwihaza mu biribwa, nyuma umworozi w’ Ingurube abasaba gukora itsinda ngo abigishe guhinga kijyambere, bakora itsinda ry’abantu 20, bose bahawe ihene barazihawe, kandi bamaze no kuziturira abandi bahinzi batabasha kwigurira ifumbire.
Ati” Umuntu witwa Shirimpumu yaraje areba uko duhinga adusaba kwibumbira mu itsinda ngo adufashe guhinga kijyambere ngo twiteze imbere, twakoze itsinda bita Twisungane muri 2017, twahawe ihene, twigishwa kuvanga ifumbire y’Imborera ndetse niva mu ruganda, byaradufashije kuko Ihene twahawe zarabyaye, tunaziturira n’abandi, twakoze uturima tw’ igikoni mu rugo dutera imboga, nitumara kubona ubushobozi natwe bizadufasha kwigurira Ingurube kuko arizo zitanga ubukungu cyane”.
Shirimpumu Claude umworozi wa kijyambere mu karere ka Gicumbi waremeye aba baturage, avuga ko iyo bishyize mu itsinda bibafasha kongeranya imbaraga ndetse n’imyumvire yabo igahinduka vuba, ari byo byatumye abaha ihene ngo babone ifumbire yatuma bahinga neza bifashishije ifumbire y’ Imborera.
Ati” Twabasabye gukorera mu itsinda ngo tubone uko tubakurikirana neza, twabahaye ihene, imbuto y’ibigori, tubigisha gucukura imyobo, Ariko tunabasaba ko Ihene nizibyara bazajya baziturira n’ abandi bagenzi babo, iyo urebye uko batangiye ubona ko byatangiye kubahindurira imibereho kurusha uko bahoze mbere.
- Advertisement -
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bwashyizeho ubukangurambaga bufite umwihariko wo guhanga agashya bise “Muturanyi Ngirankugire Tugeraneyo mu iterambere”, abaturage bakaba baratangiye gufashanya biturutse ku bushobozi bafite, uyu mworozi w’ Ingurube nawe akaba akorera umushinga we mu murenge wa Kageyo , ari naho yatangiye kuzamura imibereho yabo baturanye.
UMUSEKE.RW