Huzuye ibitaro by’indwara zo mu mutwe zibasiye Abaturarwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibitaro Bikuru by’indwara zo mu mutwe byuzuye i Kigali

Nyuma y’ubushakashatsi bwa RBC buherutse kugaragaza ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda afite ibibazo byo mu mutwe, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hatashywe Ibitaro Bikuru bya mbere mu Rwanda bivura indwara zo mu mutwe.

Ibi bitaro byafunguwe ku wa 03 Mutarama 2024, byuzuye bitwaye asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibitaro byitezweho gutanga ubufasha ku barwayi burimo ubwo kubaganiriza (ababigana) mu rwego rwo kubarinda agahinda gakabije, kwiheba n’ibindi bishobora gukururira umuntu imitekerereze adasanganywe nko kwiyahura.

Kigali Referal Mental Health Hospital izajya yita ku bibazo byo mu mutwe ku rwego ruhanitse bitewe n’ibikoresho bigezweho ndetse n’abaganga b’inzobere bifite.

Serivisi ibi bitaro bitanga ziri ku rwego ruhanitse, nta handi zatangwaga haba mu bitaro bikuru no mu mavuriro mato.

Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko bafite abaganga b’inzobere bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara zo mu mutwe.

Avuga ko mu gukurikirana abarwayi hazifashishwa n’imwe mu miti itari isanzwe mu Rwanda kugira ngo umurwayi ahabwe ubuvuzi.

Ndacyayisenga asobanura ko ibyo bitaro bifite umwihariko wo kuzajya bivura n’indwara zimaze igihe zarananiranye.

Yagize ati ” Harimo nk’indwara z’akarande abantu baba bamaranye igihe kinini cyane, nk’agahinda gakabije, nk’umuntu akaba afite ihungabana amaranye igihe kinini cyane ariko ryaranze gukira, kubera impamvu zitandukanye cyane cyane.”

- Advertisement -

Ibyo bitaro kandi bizajya bivura abantu bafite indwara n’ibibazo byo mu mutwe bataha, aho umurwayi azajya amara igihe akurikiranwa n’abaganga kugeza igihe indwara afite ikiriye.

Hari abaganga bazajya basanga umuntu ufite ibikomere byo ku mutima wari warabuze umwatiho akitabwaho n’abaganga b’inzobere kugira ngo abikire.

Kigali Referal Mental Health Hospital izajya yakira abarwayi bakoresha ubwishingizi butandukanye harimo n’ubwa Mituweli.

Ibitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Caraes Ndera biherutse gutangaza ko ku munsi bakira abarwayi bagera kuri 260.

Raporo y’ibi bitaro igaragaza ko abantu 95.773 babyivurijemo mu 2022/2023, barimo 5.646 bashyizwe mu bitaro.

Mu 2021/2022 bari 96.357 babyivurijemo. Ni mu gihe mu mwaka wa 2020/2021, ababyivurijemo ari 74.363.

Hejuru ya 70% y’abarwayi byakira ni urubyiruko naho 70% muri rwo ni abafite munsi y’imyaka 25, ni ibibazo abenshi bakururiwe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibitaro Bikuru by’indwara zo mu mutwe byuzuye i Kigali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW