RDC: Icyoba ni cyose ko M23 ifata umujyi wa Goma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Bamwe mu batuye umujyi wa Goma, baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 ubu zaba zigamije gufunga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo.

Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga santeri ka Shasha kari ku muhanda mukuru Sake -Minova -Bukavu.

Ubusanzwe Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi.

Umutwe wa M23 uvuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu “Ingabo zanjye zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo, byatangaje kuri uyu wa mbere ko ingabo za leta zaba zisubije isantere ya Shasha, ibintu bitaremezwa kugeza ubu n’uruhande rwa leta.

Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije “gufunga kugeza ibikoresho bya gisirikare” ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije “bivuye i Bukavu”.

Intwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma biciye mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.

Mu buzima bw’abaturage, inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu niyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga i Goma, yatangarije BBC ko  “Impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe tudafite ibiryo? ko byose bituruka hariya.”

- Advertisement -

Bolingo avuga ko imirwano imaze iminsi yatumye i Mugunga haza abaturage benshi ba Sake no hafi yaho bahunga, kandi ko “ibintu ubu byarazamutse ku isoko kubera imirwano”.

Ati “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”

Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma avuga ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake -Minova “twagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yari isigaye”.

Inzira zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Imirwano ikomeye imaze iminsi muri teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake, kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano. Icyakora u Rwanda rwakomeje kubitera utwatsi.

U Rwanda narwo ruvuga ko ingabo za leta ya Congo zikorana n’umutwe wa FDLR.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW