Abaskuti basabwe kwirinda ibishuko bidindiza iterambere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda rweretswe bimwe mu bishuko rukwiriye kugendera kure birimo ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko birushyira mu kaga bikanarubuza gutekereza iterambere ry’ejo hazaza.

Ibi babigaragarijwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, ubwo mu Karere ka Burera hatangirizwaga Icyumweru cy’Ubusukuti mu Rwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Hakorimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri na Komiseri Mukuru w’Abaskuti mu Rwanda, Virgile Uzabumugabo.

Byitabiriwe kandi na Jules Makombe, ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Burera, Mwanangu Theophile n’abandi.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi ya Butete, kiyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Hakorimana.

Muri iki gitambo cya misa abaskuti bashya 82 n’abagide 11 bahawe amasezerano.

Musenyeri Hakorimana Vincent, Makombe Jules na Mwanangu Theophile na bo bambitswe fulari y’Abaskuti.

Bashimiwe uruhare badahwema kugira mu iterambere ry’urubyiruko, hashimangirwa igihango bagiranye n’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda.

Basabwe gukomeza kuyobora urubyiruko haba mu by’ubwenge, imbaraga z’umubiri, imyemerere, ubukungu n’ibindi byose kugira ngo rugere imbere heza.

- Advertisement -

Musenyeri Hakorimana urwo rubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire imiryango yabo, Igihugu n’Isi muri rusange.

Ati “ Muzabe abaskuti beza, muzagire Isi nziza kurusha uko mwayisanze.”

Yongeyeho ko bagomba kwitwara neza muri sosiyete Nyarwanda n’ahandi, bakazirikana gusenga no guharanira iterambere rirambye.

Komiseri Mukuru w’Abaskuti mu Rwanda, Vilgile Uzabumugabo yagaragaje ibibangamiye urubyiruko bigakoma mu nkokora iterambere ryarwo, abasaba kubigendera kure.

Yavuze ko ibirimo ibiyobyabwenge n’ubusinzi biri mu byica ejo heza h’urubyiruko abasaba guca ukubiri n’ibisindisha, bagashyigikira gahunda ya “Tunywe Less”.

Ati “Uwagiye mu biyobyabwenge nta bwenge aba agifite. Ya mahirwe ntiwayageraho kuko ubwenge uba wamaze kubuyobya.”

Jules Makombe, ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye urubyiruko kugira intego kandi rukazigeraho, abiga bagatsinda neza n’abakora indi mirimo bakarushaho kuyibyaza ifaranga.

Ati “Mukwiye kumenya ko mufite inshingano zo guharanira ko igihugu cyacu gitera imbere kurushaho, ni mwe mbaraga z’u Rwanda.”

Muri ibi birori hatowe kandi abayobozi b’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda.

Ni mu gihe urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda n’abayobozi batandukanye bateye ibiti by’imbuto ziribwa bigera kuri 200.

Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda cyatangiye ku wa 17 Gashyantare kizasorezwa i Muhanga ku wa 25 Gashyantare 2024.

Gifite insanganyamatsiko igira iti ” Muskuti, gira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije imbere heza ”

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Hakorimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW