Muhanga : Abagabo bamaze amezi 6 mu kigo cy’inzererezi barekuwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abagabo barindwi basanzwe bakora akazi ko gusudira mu karere ka Muhanga bari  bamaze amezi atandatu bafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Muhanga, barekuwe.

Icyo kigo cyakira abantu by’igihe gito cyari gifungiyemo abantu 45 bafashwe bakekwaho kwiba no kugura ibyibwe ku bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Abo barindwi barekuwe basizemo abandi bantu bari basanzwe bagura ibyuma bita injyamani, bijyanwa mu nganda zikabikoramo ibindi byuma.

Bamwe muri abo barekuwe babwiye Imvaho Nshya ko bakozweho iperereza rijyanye no kugura insinga z’inyibano bategereza ayo mezi kugira ngo bafungurwe.

Umwe muri bo yagize ati “Njyewe nkifatwa nabwirwaga ko nashinze umutwe w’abajura biba insinga bakanzanira kandi ntazo bamfatanye, nta n’ibyo nigeze nkora. Ariko birababaje kubona mfunganwa n’inzererezi ntari yo ndi umuntu wikorera.”

Undi nawe ati “Ni byo ntabwo dukwiye kwangiza ibikorwa remezo ariko nta nubwo nahakanira bagenzi banjye kuko twebwe turasudira kudukekaho ubujura turi abakozi dukorera ahantu hazwi tugafunganwa n’inzererezi koko? Byaraturenze pe!”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yari yavuze ko “Polisi itazihanganira abagira uruhare mu iyangizwa ry’ibikorwa remezo ahubwo abantu bakwiye kurinda ibimaze kugerwaho.”

Nyuma yaho muri Nzeri 2023, mu karere ka Muhanga harashwe ukekwaho kwangiza ibikorwaremezo, yiba insinga z’amashanyarazi.

Haje gukorwa umukwabu, bamwe mu bafite aho bahurira n’ibyuma barafatwa, bajywanwa mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito, Transit Center.

- Advertisement -

Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’insinga aho bangana na 39%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 26%, Intara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.

UMUSEKE.RW