Gashora: Imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Basabwe gutanga amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 15.

Yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 5214.

Abashyinguye muri urwo rwibutso ni Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Gashora, ubu ni mu Mirenge ya Rweru, Rilima, Juru na Gashora.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Gashora ifite umwihariko, kubera ko benshi mu Batutsi bishwe n’abapolisi, abasirikare n’Interahamwe.

Kuri uyu munsi hanazirikanwa ubutwari bwaranze abiciwe ku biro by’icyahoze ari Komine Gashora, kuko n’ubwo haguye benshi ariko bari babanje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.

Bageraje guhashya ibitero bitandukanye bagabwagaho n’interahamwe, ariko bagera igihe barananirwa kuko interahamwe zaje gufashwa n’abasirikare n’abapolisi bari bafite imbunda.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro, bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye habaho uyu mwanya kuko bibafasha kubohoka no gusezera ku babo basubizwa agaciro bambuwe muri Jenoside.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yasabye ko abagifite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko biruhurura umuntu wabuze uwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kugoreka amateka no kubiba inzangano.

- Advertisement -

Yashishikarije abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo Ubumwe n’Ubudaheranwa bukomeze kugerwaho.

Meya Mutabazi yasabye ubufatanye mu bikorwa byose byomora, bifasha Abarokotse gukira ibikomere bakanatera imbere mu buryo bufatika.

Ati ” Kugira ngo turebe ko ihungabana rigenda riboneka ryagabanuka tubigizemo uruhare muri ubwo bufatanye.”

Yakanguriye urubyiruko gufata ingamba zihamye kuko arirwo mizero y’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere n’izakurikiraho.

Yasabye Abarokotse Jenoside gukomera kuko bafite igihugu cyiza, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse mu Mirenge ya Rilima, Rweru na Gashora
Basabwe gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Mayor Mutabazi yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW