Ingabo za Congo zirigamba kwambura M23 ibice yari yarafashe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ingabo za Congo zirigamba kwambura M23 ibice yari yarafashe

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, zigambye  ko zigaruriye ibice bya teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Ibice iki gisirikare cya Congo kivuga ko cyambuye umutwe wa M23 ni ibiri mu misozi ya Misinga na  Ibuga byo muri Masisi.

Amakuru ava muri Congo avuga ko kuva ku wa Kanew’iki cyumweru no ku wa Gatandatu, mu bice bya MWESO habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za leta , FARDC zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo.

Andi makuru akavuga ko ibindi bice bya Kibilizi na Rwindi na Vtsumbi bikiri mu maboko y’uyu mutwe wa M23.

Kugeza ubu mutwe wa M23 nta cyo uratangaza niba koko waba watake utu duce.

Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, Col Willy Ngoma, aheruka gutanga ko kuri ubu bari mujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi, hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi.

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.

Kugeza ubu FARDC ivuga ko igamije gutsinsura burundu uyu mutwe ukava muri uyu Mujyi ufatwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa Congo ndetse n’utundi duce wigaruriye.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -