Gatsibo: Bagwa mu “mushibuka” w’abafite Virusi itera SIDA bafatira imiti aho batazwi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

GATSIBO: Bamwe mu batuye n’abatemberera mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko abiganjemo inkumi z’ibizungerezi, abasore n’abandi bafite Virusi itera SIDA babihishamo bagakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakabaca ruhinga nyuma bakajya kwifatira imiti kure y’aho batuye.

Babitangaje ku wa 18 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida, bwaberaga mu Murenge wa Kiramuruzi bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda ku nkunga ya Abbott.

Aba bavuga ko aha i Kiramuruzi bitewe n’uburyo hashyushye, abahagorobereza ndetse n’abahatuye badaterwa ipfunwe no kwimara irari ry’umubiri ntacyo binona.

Gusa bavuga ko hari bamwe bagwa mu mutego wo gushiturwa n’ubwiza n’ikimero bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibibatera kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virusi itera SIDA.

Hagati aho abo baturage bashinja bamwe muri bagenzi babo cyane cyane abiyita ko basirimutse banga gufatira imiti ya Virusi itera Sida hafi bakajya kuyifatira mu tundi turere duhana imbibi na Gatsibo, ndetse hakaba n’abajya i Kigali.

Nzabonikuze Emmanuel ukorera mu Karere ka Gatsibo, avuga ko we ubwe azi abantu benshi bava mu Karere ka Gatsibo bakajya gufatira imiti ya Virusi itera Sida mu Karere ka Nyagatare agasanga biterwa no gutinya ko abantu babaha akato.

Ati “Impamvu mbona zituma banga gufatira imiti inaha ni ugutinya ko abaturanyi babaha akato bati dore runaka yaranduye, buriya ni nyakwigendera agiye gupfa bigaturuka kuri izo mpamvu bagatinya kwerekana ko bafite Virusi itera Sida.”

Akomeza agira ati” Kugira ngo bicike Leta nikomeze yongere ubukangurambaga, abafite Virusi itera Sida batange ubuhamya abafite imyumvire mibi bazagenda bagabanuka.”

Kalisa Claude utuye Kiramuruzi, yavuze ko kenshi abantu biyita abasirimu usanga batinya gufatira imiti hafi ku bwo gutinya ko abaturanyi babo babimenya.

- Advertisement -

Ati “ Ukabona rwose asa neza nawe ukayoberaho ugakorera aho, kumbe we ajya kwifatira imiti za Kayonza. Najya inama yo gukoresha agakingirizo kuko SIDA hano iteye ubwoba mu bo utacyeka.”

Bamwe mu baturage bo muri Kiramuruzi basaba inzego z’ubuzima gufata iya mbere mu kwigisha abaturage ububi bwa Virusi itera SIDA, uko yakwirindwa ndetse n’uyifite uko yakwitwara kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.

Basaba kandi ko ahateranira ahantu henshi nko mu dusanteri dushyushye hashyirwa udukingirizo tw’ubuntu cyangwa duhendutse kuko iyo bwije kubona agakingirizo bisaba uwifite.

Aba baturage bavuga ko agapaki karimo udukingirizo tune, ku manywa kaba kagura 100 Frw byagera mu ijoro kakagura kuva kuri 600 Frw kuzakura.

Umwe mu baturage yabwiye UMUSEKE ko bumvise ko AHF Rwanda igira ahatangirwa udukingirizo, bakaba nifuza ko nka hafi ya Gare ya Kiramuruzi twahashyirwa.

Ati “ Byadukiza ibi twibeshya ku bantu kandi bo baranduye, bafite n’uko biyitaho, haba mu mirire n’imiti kuko usanga basa neza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marcelline, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko basanga giteye inkeke.

Ati “Nibyo koko icyo kibazo turakibona ku bigo nderabuzima byose aho usanga dufite abaturuka ahandi, natwe mu Karere ka Gatsibo hari abantu twakira baturutse mu tundi turere, natwe tukagira abava mu Karere kacu bakajya gufatira imiti ahandi.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero ni ibintu bigendanye n’imyumvire iri hasi, buriya umuntu we aba yamaze kwiha akato kandi mu gihugu cyacu umuntu ufite Virusi itera Sida ni umuntu nk’abandi.”

Visi Meya Mukamana yatunze agatoki abakunze kwihisha iyo bagiye gufata imiti ya Virusi itera Sida kuko kenshi usanga ari nabo bakunze gukwirakwiza ubwandu bushya kuko baba barananiwe kwiyakira, badakeneye ko abantu bamenya ko banduye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafata imiti ya Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% mu gihe ubwandu bushya ari abantu 8/1000.

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gatsibo