Cardinal Kambanda yasabye abiga  Lycée de Kigali kurangwa n’ikinyabupfura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Cardinal Kambanda yasabye abiga Lycée de Kigali kurangwa n’ikinyabupfura

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda ,yasabye abanyeshuri ba Lycée de Kigali kurangwa n’uburere bwiza bwuzuyemo ikinyabupfura.

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya  8 Kamena 2024, iri shuri ryizihizaga Yubire y’imyaka 50, rimaze rishinzwe.

Ni umunsi wahujwe no gusoza  icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali.

Ishuri rya LDK riyobowe n’Abafurere b’Aba-Maristes, banahimbaza Mutagatifu Marcellin Champagnat ,iri shuri ryaragijwe.

Antoine Cardinal Kambanda wari umushyitsi Mukuru, yasabye abanyeshuri kurangwa n’uburere  bwiza mu buzima bwabo kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.

Yagize ati “Banyeshuri nimwe tubereye hano, nimwe turangamiye kugira ngo nsoze ubutumwa bwiza bwanyu hano. Murasabwa kwita ku burere bwanyu, umwana uzi ubwenge, baramusiga akinogereza, kugira ngo uburere abafurere bitanga babagezeho bushobore gufata , bisaba ko namwe mugira ikinyabupfura ari nacyo gituma n’ubumenyi cyangwa mushobora gutuma muba Abadahigwa.”

Cardinal  Kambanda yabasabye ko  bagendera ku ihame rivuga ko “ Bagomba gukora ikintu gikwiye ariko bakagikorera ahantu hanyaho kandi mu gihe gikwiye.”

Minisitiri w’Uburezi , Gaspard Twagirayezu nawe avuga ko  Yubire 50 y’iri shuri rifite igisobanuro gikomeye ku gihugu.

Ati “Kwizihiza uyu munsi bifite icyo bivuze ku burezi, kuko iri shuri rifite amateka maremare ku iterambere ry’igihugu. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere uburezi, imyigishirize, bifite ireme n’indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu. Akaba ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda yafashe ingamba  zo gushyira abana  bose mu mashuri, uhereye ku y’incuke, abanza n’ayisumbuye.Integeo ikaba ari uko abana biga ibi byiciro kandi bakabirangiza ku gihe.

- Advertisement -

Gaspard twagirayezu yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatorika mu Iterambere ry’Uburezi bw’u Rwanda.

Yongeyeho ko iri shuri ari rimwe mu rigira uruhare rukomeye ku burezi bw’u Rwanda.

Ati “ Turabizi ko iri shuri rifite ubuyobozi bwiza , butanga uburezi butanga ireme nkuko byagiye bigaragara mu mashuri atandukanye kandi nkuko bigaragara kuri iri shuri.”

Akomeza ati “ Umusaruro wa LDK muri iyi myaka 50 ishize, ugaragarira cyane cyane mu baharerewe, bari mu mirimo itandukanye ibateza imbere, igateza imbere igihugu cyacu ndetse naho bakorera.Ibi byose byagezweho kubera ubufatanye , umurava n’ubwitange bw’abarezi , ubuyobozi bwa LDK n’ababyeyi baharerera.”

Uhagarariye Abafurere  b’Aba -Maristes  bo muri Afurika yo hagati n’Uburasirazuba, yavuze ko kuba imyaka 50 ishize iri shuri rishinzwe ari ibintu byo gushima Imana.

Ati “Ni umunezero mwinshi kwifatanya namwe kwizihiza iyi yubire y’imyaka 50 ya LDK kuva ishinzwe.

 Ni umwanya wo gushima Imana w’ibyo yakoze ku burezi .. Ni umwanya kandi wo gushima Imana ku bw’impano idasanzwe yaduhaye muri iki gihe cy’imyaka 50 n’uko twabaho neza mu yindi myaka 50 , turangwa n’ingagaciro z’abamariste.”

Lycée de Kigali (LDK) ni ishuri ryísumbuye riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rikaba ryaratangiye mu 1975.

Ryatangijwe n’Abafaransa mu 1975, kandi ni rimwe mu mashuri  yigwamo n’abahungu n’abakobwa.

Lycée de Kigali yahawe leta mu 1982 rimaze kwiyubaka.

Gasapard Twagirayezu ,Minisititiri w’uburezi uruhare rwa LDK mu burezi bw’u Rwanda
Cardinal Kambanda yasabye abanyeshuri kugira ihame ryo kumenya icyo abanyeshuri bakora u gihe nyacyo , mu gihe nyacyo

UMUSEKE.RW