Perezida wa Burikanafaso , Ibrahim Traori ku munsi w’ejo , yafashe icyemezo cyo kubuza ihererekana ku mbuga nkoranyambaga n’ikoreshwa ry’amashusho y’urukozasoni mu gihugu cye.
Iki gihugu cyije cyiyongera ku bindi bihugu birimo Senegale, Somalie, Uganda, Sudan, Misili,Ethiopia Tanzania ,Libye, Mauritanie .
Ibi bihugu bivuga ko ikoreshwa ryayo mashusho bihabanye n’umuco w’ibyo bihugu. Ibyinshi muri ibi bihugu bigendera ku mahame ya kisilamu .
Iki cyemezo cyashimwe n’abanyafurika batari bacye bavuga ko “ Bizafasha gukomeza gusigasira indangagaciro ya kinyafurika kuri ubu iri kwinjirirwa n’imigenzerereze idahwitse kandi bisiga isura nziza ku gihugu.”
Ubushakashatsi buvuga ko Ku myaka icyenda gusa, abana bagera ku 10% baba baramaze kureba amashusho y’urukozasoni, 27% barayabonye ku myaka 11 naho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.
Ubugenzuzi bugaragaza ko mu masegonda 60 gusa cyangwa se mu munota umwe, abasaga miliyoni 2,5 baba bamaze gusura imbuga zimaze kubaka amazina mu kwerekana amashusho y’urukozasoni. Ni ukuvuga ko nibura abantu ibihumbi 28 bagerageza kureba ayo mashusho buri segonda.
UMUSEKE.RW